
Uko Waganiriza Umwana w’Umukobwa Igihe Ageze mu Mihango
Imihango (periods) ni kimwe mu bigaragaza ko umukobwa atangiye urugendo rwo gukura. Igihe umukobwa abonye imihango bwa mbere, biba bikwiye ko umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru amuganiriza akamufasha kubyumva neza no kumenyera uko abayeho.
Umwana w’umukobwa ashobora kubona imihango afite hagati y’imyaka 9 na 14. Bwa mbere, aba adafite ubumenyi buhagije ku mihango n’uko yitwaramo. Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko buri mukobwa 1 muri 4 asiba ishuri kubera ibibazo bijyanye n’imihango. Abandi bakobwa bavuga ko batinya kubaza cyangwa kuvuga ibijyanye n’imihango kuko batekereza ko ari ishyano cyangwa icyaha. Iyo umwana aganirijwe, amenyera umubiri we, agira icyizere kandi akabaho mu buzima butarangwamo ipfunwe n’ubwoba.








