Featured

Ubuzima: Dore Porogaramu icumi (10) zitishyurwa zifasha umugore kumenya ukwezi kwe

Ubuzima: Dore Porogaramu icumi (10) zitishyurwa zifasha umugore kumenya ukwezi kwe

Abagore benshi biringira uburyo bwa cyera bisanzwe nka kalindari cyangwa kwandika mu gakaye mu gukurikirana ukwezi kwabo. N’ubwo ibi ntacyo bitwaye, hari ibyiza byinshi byo gukoresha ikoranabuhanga ukiyambaza porogaramu za telephone zikubarira ukwezi, mu buryo bworoshye kandi ukaba wabirebaho igihe cyose mu buryo bwihuse.

Inyungu Zo gukoresha izi porogaramu: 1. Biroroshye kandi birizewe: porogaramu iroroshye kuyishyira muri telephone yawe no kuyikoresha, hanyuma igatuma winjizamo ibijyanye n’imihango yawe, uko wiyumva, ibimenyetso ufite n’ibindi. Aya makuru ayifasha guteganya/kumenya imihango yawe ikurikira, igihe igi rizarekurirwa, igihe cyawe cy’uburumbuke, kuburyo uko iminsi ishira irushaho kugabanya amahirwe yo kwibeshya.

Ubuzima: Ni ryari umukobwa/umugore afite amahirwe macye yo gusama?

Ubuzima: Ni ryari umukobwa/umugore afite amahirwe macye yo gusama?

Mu bakuze cyangwa abakiri bato akenshi usanga ingingo yo kumenya igihe cya nyacyo  umukobwa/umugore aba afite amahirwe macye yo gusama itavugwaho rumwe, bamwe bati ni mbere abandi bagashimangira ko ari nyuma y’imihango .muri iyi nkuru tugiye kwifashisha ingero n’ibisobanuro byimbitse kugirango iki kibazo ukibonere igisubizo

Mbere yo gusubiza iki kibazo reka tugire ibintu bimwe gusobanukirwa.

  1. Imihango: iki ni igihe umugore amara ava amaraso ya buri kwezi. Bimara hagati y’iminsi 3 kugeza ku 8. Iminsi iringaniye ikaba 5. Bivuze ko umugore uva iminsi irenga 8 cyangwa iri munsi y’itatu aba afite ikibazo akeneye kuvugana na muganga.
  2. Ukwezi k’umugore: iyi ni iminsi iri hagati yo gutangira imihango no kongera kubona indi mihango. Ibi ni hagati y’iminsi 21 na 35, ugereranyije ikaba ari 28. Bivuze ko umugore ubona imihango ye mbere ya buri minsi 21 cyangwa nyuma ya buri minsi 35 aba afite ikibazo ndetse akeneye kuvugana na muganga.
  3. **Ibice bigize ukwezi k’umugore:**hari igice cy’imihango, igice cyo kwiyubaka kwa nyababyeyi nyuma yo kuva, n’icyo kurekurwa kw’igi (ovulation).
  4. **Igihe intanga ngabo imara ikiri nzima:**iminsi myinshi intangangabo ishobora kumara ikiri nzima ni itanu mu gitsina cy’umugore.
  5. **Igihe igi rimara rikiri rizima:**nyuma yo kurekurwa, igi (ovum) rimara munsi y’amasaha 24 rikiri rizima nyuma y’aho riba ryapfuye.
  6. Ukwezi guhinduka: ibi ni igihe umugore adafite iminsi ingana, aho urugero, ukwezi kwe gushobora kumara iminsi 30, ukundi kukamara 22, ukundi 35, gutyo gutyo. Ubwo umaze gusobanukirwa n’ibi, reka dusobanure ibijyanye no gusama. Muri iyi nkuru turifashisha urugero rw’umugore ufite ukwezi kw’iminsi 28 kudahinduka. Uyu mugore igi rye rizarekurwa ku munsi wa 14, ibi bivuze ko igihe uyu mugore atangiye imihango byitwa umunsi wa mbere, niba amaze iminsi 4 mu mihango, aba asigaje iminsi 10 mbere yo kurekurwa kw’igi.Ni ryari mugore ashobora gusama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye? 1. Mu minsi itanu mbere yo kurekurwa kw’igi. Kubera iki? Kubera ko intanga ngabo twabonye ko ishobora kumara iminsi itanu ikiri nzima mu gitsina cy’umugore. Bivuze ko ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye muri iyo minsi, n’ubwo igi riba ritararekurwa, igihe rizarekurirwa rizasanga intanga zigitegereje. Niba twabonye ko uyu mugore azarekura igi ku munsi wa 14 uhereye igihe yatangiriye imihango, ashobora gusama uhereye ku munsi wa 10 kugeza ku wa 14.                                                                        Ikindi gihe umugore afite amahirwe menshi yo kusama ni igihe igi ryarekuwe kugeza mu masaha 24 rirekuwe. Kubera iki? Niba igi rirekuwe rigahita rihura n’intanga ngabo, hazahita babaho gusama. Hanyuma kubera iki amasaha 24 nyuma? Kubera ko rya gi riba rikiri rizima.Ni ryari umugore afite amahirwe macye yo gusama? 1. Ni nyuma y’amasaha 24 yo kurekurwa kw’igi kugeza abonye imihango. Bivuze ko ari iminsi 13 mbere y’imihango. Aha ni ku bagore bose hatitawe ku gihe ukwezi kwabo kumara, kubera ko iminsi iri hagati yo kurekurwa kw’igi no kubona imihango ingana ku bagore bose.2. Nyuma y’imihango: ku mugore ufite ukwezi kw’iminsi 28, aba afite amahirwe macye yo gusama uhereye igihe yatangiriye imihango kugeza iminsi itanu mbere y’uko igi rirekurwa, bivuze kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa cyenda. Umugore ufite ukwezi kurekure agira iminsi myinshi mugihe umugore ufite ukwezi kugufi aba afite iminsi micye yo kudasama nyuma y’imihango ndetse biranashoboka ko umugore ashobora gusama mu gihe ari mu mihango niba ukwezi kwe kumara iminsi iri munsi ya 21. Iyi mibare ishobora kukujijisha ariko nusubiramo witonze uraza gusobanukirwa.Hari forumile ikoreshwa ariko ikunda kugora abantu kuko isaba gukurikirana ukwezi k’umugore mu gihe nibura cy’amezi atandatu (6) yikurikiranya.Gusa hari porogaramu (applications) zo muri telefone wakwiyambaza zikajya zikubarira, zikanakubwira niba uri mu gihe cy’uburumbuke cyangwa udafite amahirwe yo gusama, ndetse zikanakumenyesha igihe imihango yawe izazira. Izo porogaramu uzazisoma mu nkuru ikurikira.Icyitonderwa: Aya makuru ntabwo asimbura inama uhabwa na muganga, ni amakuru agamije ubumenyi gusa, uramutse ushaka uburyo bwo kuboneza urubyaro, kwirinda gusama n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwawe bw’imyororokere wagana ivuriro rikwegereye cyangwa ukabaza muganga wawe.

African Updates

Ubuzima: Ese Amaraso Abagore bava mu gihe cy'imihango aturuka he?

Ubuzima: Ese Amaraso Abagore bava mu gihe cy'imihango aturuka he?

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye yaba abagore cyangwa abagabo hari abo usanga badasobanukiwe ibijyanye n’ibihe by’imihango y’abagore bikunze kuba buri kwezi, muri iyi nkuru tugiye krebera hamwe inkomoko y’amaraso aza aho aturuka n’ikibitera.

Ubusanzwe umukobwa/umugore iyo amaze kuva, umubiri by’umwihariko muri nyababyeyi(uterus) hatangira kwiyubaka kugirango hamere uko hasanzwe, hanyuma udusabo(ovaries) tugatangira gutegura igi rizarekurwa muri uko kwezi. Ibi bifata iminsi hagati ya 14 na 21 kuva umugore atangiye imihango kugeza igi rirekuwe.

Dore Ibimenyetso simusiga bikwereka ko Inshuti yawe igufitiye ishyari

Dore Ibimenyetso simusiga bikwereka ko Inshuti yawe igufitiye ishyari

Abantu benshi bagira abo bita inshuti icyakora kumenya inshuti nyakuri biragorana ku buryo bamwe bibeshya nyuma y’igihe runaka bakazasanga abo bita inshuti nyakuri atari zo ahubwo ari indyarya. Dore ibimenyetso bitanu (5) simusiga bikwereka ko inshuti yawe igufitiye ishyari

1. Gushimirwa bya nyirarubeshwa

Aha ni igihe inshuti iguha ishimwe wumva ari nk’igitutsi.  Ingero; “Ni byiza ko wafashe ikiruhuko hamwe n’umuryango wawe cyane cyane ko bwari ubwa mbere.” Byumvikanisha ko udasanzwe ubikora cyangwa waciye inka amabere kuba wabikoze. Hari n’izindi ngero nyinshi zatangwa muri uyu murongo.

Abacungamari bahawe Umukoro wo kugira Uruhare mu Gushyira mu Bikorwa Gahunda y’amasezerano y’isoko rusange ry’afurika AfCFTA

Abacungamari bahawe Umukoro wo kugira Uruhare mu Gushyira mu Bikorwa Gahunda y’amasezerano y’isoko rusange ry’afurika AfCFTA

Muri congere y’abacungamari bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba EACOA iteraniye I Kigali mu Rwanda abo bacungamari bahawe umukoro wo kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda y’amasezerano y’isoko rusange AfCFTA

ibyo ni ibyagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 mata, 2024 cyagarukaga ku mahirwe n’imbogamizi  Bihari ku masezerano y’isoko rusange ry’afurika.

Antoine Kajangwe umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, yagarutse ku masezerano y’isoko rusange ry’afurika yashyiriweho umukono I Kigali mu Rwanda mu 2018, avuga ko agamije guhuriza hamwe isoko rigari ry’afrika binyuze mu guhahirana kw’ibihugu bigize umugabane.

Espagne: Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.

Espagne: Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.

Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.

Ubushinjacyaha muri Espagne yasabye ko Rubiales wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne akatirwa gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera ko yasomye umukinnyi w’umukobwa ku gahato.

Ibyo aregwa yabikoze muri kanama 2023 ubwo ikipe y’igihugu y’abagore muri espagne yatwaraga igikombe cy’isi agasoma Jenni Hermoso akamusoma ku munwa ariko atabishaka ndetse batanabyumvikanyeho.

Jenni yavuze ko uretse kumusoma ku gahato atabishaka ngo yaramusuzuguye niyo mpamvu ibyaha aregwa birimo icyo guhohotera undi bishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo gutera ubwoba.

U Bushinwa: Leta yishimiye ko Umubare w’abakora ubukwe wiyongereye

U Bushinwa: Leta yishimiye ko Umubare w’abakora ubukwe wiyongereye

Imibare y’abakora ubukwe ikomeje kwiyongera mu gihe ubushinwa buhanganye n’ikibazo cy’umubare muto w’abavuka.

Mu gihe igihugu cy’ubushinwa bakomeje gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda yo kurushinga no kubyara Imibare mishya irerekana ko abaturage bo mu bushinwa bangana na miliyoni 7.68 bakoze ubukwe mu mwaka wa 2023 , uko kuzamuka kungana na 12.4 % ugereranije n’umwaka wari wabanje wa 2022.

Ni ukuvuga ko mu 2023 habaye ubukwe bwiyongereyeho 845,000 ugereranije n’ubwari bwakozwe mu mwaka wabanje. Nubwo bimeze gutyo umwaka wa vuba uheruka kubamo ubukwe bw’abantu benshi mu bushinwa ni uwa 2013 icyo gihe abantu miliyoni 13.47 bakoze ubukwe.

Mu Rukiko: Yategetswe kwishyura hafi miliyoni 300 nyuma yo kwiruka mu nkiko

Mu Rukiko: Yategetswe kwishyura hafi miliyoni 300 nyuma yo kwiruka mu nkiko

Mu nkiko haberamo imanza nyinshi, uru ni rumwe mu manza zabaye mu rukiko rw’ubucuruzi.

Banki ya Kigali Plc yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi, isaba ko Nsengiyumva Fulgence yategekwa kwishyura umwenda remezo ayibereyemo ungana na 155.308.448 Frw, hiyongereyeho inyungu zibazwe kugera ku mwenda remezo, yose hamwe akaba 310.616.976 Frw. Urukiko rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza rwemeza ko ikirego cya Banki ya Kigali Plc gifite ishingiro, rumutegeka kwishyura 300.000.000Frw.

Nsengiyumva Fulgence yajuririye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ruca urubanza rwemeza ko agomba kwishyura 155.301.368 Frw aho kuba 300.000.000 Frw.

Rwanda: RURA yahyizeho ibiciro bishya by'ingendo

Rwanda: RURA yahyizeho ibiciro bishya by'ingendo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bizatangira gukurikizwa ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024.

RURA kandi yashyizeho n’ibiciro ku byerekezo bishya bigera kuri cumi na bibiri byashyizweho.

Ibiciro ni ibi bikurkirika;

African Updates

Rwanda: Kazungu Dennis yakatiwe gufungwa burundu

Rwanda: Kazungu Dennis yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10, rumukatira igifungo cya burundu.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2024, aho Kazungu yahamijwe ibyaha icumi birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Mu rubanza rwari rwabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Kazungu ibi byaha byose, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu, cibwa n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.