
France: Imyigaragambyo y'abahinzi yafashe indi ntera, iherezo ni irihe?
Kuri uyu wa kane ibihumbi by’abahinzi bo mu bufaransa bitabiriye imyiaragambyo basaba ko ibibazo byabo byitabwaho gusa Abashinzwe umutekano bawukajije ngo bahangane n’abarenga umurongo utukura bahawe.
Abahinzi barasaba leta y’ubufaransa guha agaciro umwuga wabo ndetse no kuzamura igiciro baguriraho imisaruro yabo dore ko ngo bagurirwa ku giciro gito ku bicuruzwa imbere mu gihugu nyamara ngo abafaransa benshi batunzwe n’ubuhinzi bwabo.
Imyigarambyo imaze icyumweru iba, icyakora yafashe indi ntera kuva kuwa mbere w’iki cyumweru, kuri uyu wa kane naho ibihumbi by’abahinzi biriwe mu mihanda biyongereye ndetse bajyanye nibimashimi bihinga mu mihanda ijya I paris ndetse no ku bibuga byindege ngo barebe k ubutegetsi busha bwa minisitire w’inteeb Gabriel attal hari icyo bwabikoraho.









