
Narges Mohammadi yahawe igihembo cy'amahoro - Nobel Prize
Umunya iran-kazi waharaniye uburenganzira bw’abagore Narges Mohammadi yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel.
Ni igihembo yahawe bitewe n’urugamba yarwanye aharanira ko abagore bahabwa uburenganzira bw’abagore muri iran ndetse agahirimbanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kwishyira ukizana kwa buri wese.
Uyu mugore kandi bivugwa ko yafunzwe inshuro nyinshi kubera ibyo bikorwa bye, byose hamwe yafunzwe inshuro 13 ndetse akatirwa inshuro 5 . muri rusange yafunzwe imyaka 31 muri gereza.
Ni umunya Iran wa 2 uhawe iki gihembo nyuma ya Shirin Ebadi wagihawe mu 2003.








