
Igisirikare cyahiritse ku butegetsi perezida Ali Bongo
Nyuma y’amasaha macye byemejwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ali bongo yahiritswe ku butegetsi.
Ibyo ni ibyatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu aho Igisirikare cya Gabon cyatangaje ko cyahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 64.27%.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo Komisiyo y’Amatora muri Gabon yatangaje ko Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu. Nyuma y’amasaha make ibi bitangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu hahise hajyaho itsinda ry’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi bw’uyu mugabo.


Nelson Chamisa umukandida perezida - Zimbabwe[/caption]