
Rwanda: Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi nyuma y’imyaka itatu adahamagarwa
Nyuma y’imyaka itatu umunyezamu Kwizera Olivier adahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, umutoza Adel Amrouche yongeye kumugirira icyizere.
Kwizera Olivier, waherukaga guhamagarwa muri Kamena 2022, kuri ubu yatangiye umwiherero hamwe n’abandi bakinnyi bakina imbere mu gihugu, nubwo ubu nta kipe abarizwamo.
Umwiherero w’ikipe y’igihugu watangiye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025, biteganyijwe ko uzasozwa ku wa 16 Ugushyingo, aho bazibanda ku myitozo yerekeye ubumenyi bwa tekinike.
Bamwe mu bandi bakinnyi bahamagawe barimo Ishimwe Pierre na Niyongira Patience, bafatanya na Kwizera Olivier mu kurinda izamu ry’Amavubi.









