News

Rwanda: Perezida Kagame yambitse ipeti aba Ofisiye bashya 1,029 binjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF)

Rwanda: Perezida Kagame yambitse ipeti aba Ofisiye bashya 1,029 binjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF)

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 03, U kwakira 2025, abasirikare 1,029 barangije amasomo ku rwego rwa ofisiye bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Uyu muhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu karere ka Bugesera. wanahujwe no kwizihiza imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga ubumenyi ku rwego rwa ofisiye.

Aba bahawe ipeti bari mu byiciro bine (4) bitandukanye harimo Abasoje amasomo y’imyaka 4, Abasoje umwaka 1, Abasoje amezi 8 n’abaturutse hanze y’u Rwanda

kigali: Uko kuzigama no guhuza imbaraga byahinduye ubuzima bw’abaturage i Nduba

kigali: Uko kuzigama no guhuza imbaraga byahinduye ubuzima bw’abaturage i Nduba

Kuri uyu wa Gatatu, mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye ubusabane bwahuje abanyamuryango b’itsinda Umuhuza Smart Connect baturutse mu bice bitandukanye bya Kigali. Ni igikorwa cyitabiriwe n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Nduba, ubuyobozi bw’ Akagari ka Gasanze, ndetse n’ abanyamuryango b’itsinda bo hirya no hino.

Muri uyu muhango, hagarutswe ku byagezweho mu mwaka wa 2025 ndetse hatangazwa n’aho bifuza kugera mu mwaka utaha wa 2026.

Uko Waganiriza Umwana w’Umukobwa Igihe Ageze mu Mihango

Uko Waganiriza Umwana w’Umukobwa Igihe Ageze mu Mihango

Imihango (periods) ni kimwe mu bigaragaza ko umukobwa atangiye urugendo rwo gukura. Igihe umukobwa abonye imihango bwa mbere, biba bikwiye ko umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru amuganiriza akamufasha kubyumva neza no kumenyera uko abayeho.

Umwana w’umukobwa ashobora kubona imihango afite hagati y’imyaka 9 na 14. Bwa mbere, aba adafite ubumenyi buhagije ku mihango n’uko yitwaramo. Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko buri mukobwa 1 muri 4 asiba ishuri kubera ibibazo bijyanye n’imihango. Abandi bakobwa bavuga ko batinya kubaza cyangwa kuvuga ibijyanye n’imihango kuko batekereza ko ari ishyano cyangwa icyaha. Iyo umwana aganirijwe, amenyera umubiri we, agira icyizere kandi akabaho mu buzima butarangwamo ipfunwe n’ubwoba.

Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo kweguzwa

Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo kweguzwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntazinda Erasme, wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, nyuma y’amasaha make yegujwe ku nshingano ze.

Ku wa 15 Mata 2025, Inama Idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye yemeza ko Ntazinda akurwa ku mwanya wa Meya kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha  RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko  Ntazinda yatawe muri yombi, yagize ati: “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe, bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”

Rwanda-Huye: Inkongi yangije Inzu z'ubucuruzi

Rwanda-Huye: Inkongi yangije Inzu z'ubucuruzi

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, inkongi y’umuriro yafashe inzu ebyiri z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye, ahazwi nko mu Cyarabu, yangiza ibintu byinshi bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 200 Frw.

Amakuru atangazwa n’ababonye uko byagenze aravuga ko inkongi yatangiye mu masaha ya saa yine z’ijoro. Abari aho bavuga ko iyo hatabaho gutabara kwa kizimyamoto, nta n’igice na kimwe cy’izo nyubako cyari gusigara kidakongotse.

Umwe mu bacuruzi ukorera muri imwe muri izo nyubako, ariko mu gice kitagezwemo n’inkongi, yavuze ati:
“Nari mvuye kureba umupira, bampamagara bambwira ko amaduka ari gushya. Polisi na kizimyamoto bari batarahagera, amazi yarashize basubirayo, basubiye basanga umuriro wamaze gufata ahandi. Nta wari gukiza na kimwe.”

Rwanda: Umunyamakuru Jean Lambert Gatare Yitabye Imana

Rwanda: Umunyamakuru Jean Lambert Gatare Yitabye Imana

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wari umaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025 aho yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye na siporo ndetse no kwamamaza. Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

Ubuzima: Akamaro n’ingaruka zo Gusura

Ubuzima: Akamaro n’ingaruka zo Gusura

Umubiri wa muntu usohora umwuka bitewe n’ibyo aba yariye cyangwa yanyweye. Gusura ni ikimenyetso cyiza ko ufite ubuzima buzira umuze, gusa gusura cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi.

Nubwo hari ababifata nk’ikimwaro cyangwa ibiteye isoni, gusura ni ibintu bisanzwe kandi utagenzura. Biterwa ahanini n’ibikorerwa mu rwungano ngogozi.

Mu byukuri gusura ni byiza ku mubiri wawe kandi ni ikimeneysto cy’uko ufite ubuzima bwiza. Umubiri wawe ukora gaze biturutse ku gucagagura ibyo uba wariye. Abahanga mu buzima bavuga no mu gihe ugize icyo umize winjiza umwuka.

Dore Uko Wamenya Ibigize Umuti W’Amenyo Ugendeye Ku Mabara Agaragara Inyuma

Dore Uko Wamenya Ibigize Umuti W’Amenyo Ugendeye Ku Mabara Agaragara Inyuma

Kwita ku isuku n’ubuzima bwiza bwo mu kanwa ni ingenzi ku buzima bwacu, ndetse iyo bidakozwe usanga biteza indwara zitandukanye kugera no ku ndwara zikomeye zirimo umutima, bikaba byanatuma uyirwaye apfa.

Niyo mpamvu usanga akenshi abantu bakangurirwa kwita ku isuku y’amenyo harimo gukoresha umuti wabugenewe n’uburuso. Ariko se iyo uhitamo umuti w’amenyo ugendera  ku ki?

Hari abibanda ku giciro cyawo, uko wamamajwe hirya no hino. Hakaba n’abandi basoma ku magambo aba yanditseho agaragaza ibyo uwo muti ufasha, nko gukomeza amenyo, kuyagira urwererane, impumuro nsiza, igihe izatakariza agaciro, no kurinda izindi ndwara zitandukanye zifata amenyo.

Tanzania: Abantu Umunani (8) Bamaze Kwicwa n'Icyorezo cya Marburg

Tanzania: Abantu Umunani (8) Bamaze Kwicwa n'Icyorezo cya Marburg

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko abantu umunani (8) bamaze kwicwa na virusi ya Marbug mu ntara ya Kagera, mu gihugu cya Tanzania.

Itangazo rya OMS ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye rivuga ko itariki ya 10 Mutarama, 2025 aribwo bakiriye amakuru aturuka muri Tanzania agaragza ko icyorezo cya Marburg kiri guhitana abantu kandi mu gihe nta gikozwe ibintu byarushaho kuba bibi. Icyo gihe abantu batandatu nibo bari bamaze kuyandura batanu muri bo barapfuye. Nyuma yaho kuva ku itariki ya 11 mutarama, 2025 abantu icyenda barayanduye, umunani muri bo barapfa.

Dore Ibimenyetso n'Imyitwarire yawe Ugendeye ku Buryo Uryama

Dore Ibimenyetso n'Imyitwarire yawe Ugendeye ku Buryo Uryama

Wari uziko Uburyo uryama bigaragaza imyitwarire yawe n’uwo uri we?
Abantu bakunze kuryama mu buryo bune butandukanye, hari imyitwarire imwe n’imwe benshi bahuriyeho ndetse byagaragajwe n’abashakashatsi.

1. Kuryama Ugaramye/Kuryamira Umugongo
Abantu bakunze kuryama muri ubu buryo bakunda kugendera kuri gahunda, bakagira kuri cyane kandi bakigirira icyizere. Usanga abenshi bakunda kwigaragaza iyo bari mu bandi.

2. Kuryama Wanditse Kane/Kuryama nk’uruhinja
Abaryama banditse kane, cyangwa bihinnye nk’uruhinja; bakunze kugira isoni, no kutisanga mu bandi. Bakunze kugira impungenge ku buzima bwabo ariko bakagaragara mu bikorwa by’ubuhanzi kuko ariho batangira ibitekerezo byabo.