News

Niger: Mohamed Bazoum yafashwe agerageza gutoroka aho afungiye

Niger: Mohamed Bazoum yafashwe agerageza gutoroka aho afungiye

Mohamed Bazoum wahoze ayobora Niger yagerageje gutoroka aho afungiye afatwa atarabigeraho.

Ibyo byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare kiyoboye mu nzibacyuho bavuga ko ibyo byabaye kuri uyu wa kane nkuko byashimangiwe n’umuvugizi wabo bwana Amadou Abdramane, yavuze ko bamwe mu bari bamufashije bahise batabwa muri yombi ndetse ubu ngo iperereza ryatangiye ngo hamenyekkane icyibyihishe inyuma .

Icyakora amakuru yamaze kujya hanze avuga ko ngo gahunda ye yari ukubanza agashaka aho aba yihishe I Niamey muri Niger nyuma agahunga igihugu anyuze muri kajugujugu.

Israel: yatanze amasaha 24 ngo abanya-palestine babe bahunze Gaza

Israel: yatanze amasaha 24 ngo abanya-palestine babe bahunze Gaza

Muri gaza ubwoba ni bwose nyuma y’uko igisirikare cya Israel gisabye abanya Palestine barenga miliyoni kuva muri ako gace mu gihe kitarenze amasaha 24.

Ibyo Israel yabisabye abaturage mu gihe iri gutegura no kugaba ibitero byo ku butaka. ako gace gatuwemo nabarenga miliyoni bose basabwe guhunga icyakora umutwe wa Hamas ugenzura intara ya gaza wasabye abaturage kuguma mu ngo zabo ahubwo bavuga ko ibyo ari icengezamatwara igisirikare cya Israel kiri gukora.

Narges Mohammadi yahawe igihembo cy'amahoro - Nobel Prize

Narges Mohammadi yahawe igihembo cy'amahoro - Nobel Prize

Umunya iran­­­-kazi waharaniye uburenganzira bw’abagore Narges Mohammadi yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel.

Ni igihembo yahawe bitewe n’urugamba yarwanye aharanira ko abagore bahabwa uburenganzira bw’abagore muri iran ndetse agahirimbanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kwishyira ukizana kwa buri wese.

Uyu mugore kandi bivugwa ko yafunzwe inshuro nyinshi kubera ibyo bikorwa bye, byose hamwe yafunzwe inshuro 13 ndetse akatirwa inshuro 5 . muri rusange yafunzwe imyaka 31 muri gereza.

Ni umunya Iran wa 2 uhawe iki gihembo nyuma ya Shirin Ebadi wagihawe mu 2003.

Denis Mukwege Yinjiye muri Politike

Denis Mukwege Yinjiye muri Politike

Dogiteri Denis Mukwege uheruka gutangaza ko aziyamamariza gutegeka Kongo aravuga ko icya mbere ashyize imbere ari uko amahoro n’umutekano byakongera kugaruka muri iki gihugu.

Mu kiganiro cyihariye uyu muganga rurangiranwa yahaye Ijwi ry’Amerika yavuze ko atashoboraga gukomeza kubaho mu byubahiro mu gihe abaturage b’igihugu cye ari insuzugurwa.

Kuri uyu wa mbere, nibwo uyu muganga w’inzobere yatangaje ko yinjiye muri politiki ku mugaragaro kandi azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Jamaica: Abana b'abanyeshuli bari mu Bitaro kubera urumogi bariye muri bombo

Jamaica: Abana b'abanyeshuli bari mu Bitaro kubera urumogi bariye muri bombo

Abanyeshuli barenga 60 bari mu bitaro nyuma yo kurya za bombo zirimo urumogi.

Ni yemejwe na minisiteri y’uburezi muri Jamaica bavuga ko abana bariye izo bombo zari zinjijwe mu kigo ndetse hari handitseho ko zitemewe ku bana.

Nyuma yo kuzirya abana barasinze ndetse bamwe babona ibidahari bakamera nkabarota byageze naho bamwe batangira kugarura ibyo bariye.

Ubu rero bari kwa muganga ndetse bari kwitabwaho nubwo inzego zubuzima zivuga ko bariye ibiyobyabwenge byinshi.

Eswatini: Abaturage biriwe mu matora y'abadepite

Eswatini: Abaturage biriwe mu matora y'abadepite

Kuri uyu wa gatanu muri Eswatini abaturage biriwe mu bikorwa by’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko.

Ibihumbi 500 nibo babaruwe ko bagejeje imyaka yo gutora muri Miliyoni 1.2 yabagize icyo gihugu bashaka abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko 59 bafite inshingano zo kugira inama umwami Muswati wa III

Ni amatora abaye nyuma yigihe hari imyigaragambyo ikomeye yabasaba ko icyo gihugu cyava ku ngoma ya cyami bakaba repubulika. Hagati aho mu bwami bwa eswatini amashyaka ya politike arabujijwe.

Kenya: Impanuka y'indege yishe abantu Umunani

Kenya: Impanuka y'indege yishe abantu Umunani

Impanuka yindege ya kajugujugu muri kenya yahitanye abagera ku 8.

Ni impanuka yabereye hafi numupaka wa Somalia na kenya . kuri uyu wa kabiri minisiteri y’ingabo muri kenya yemeje ibyayo makuru nubwo hataramenyekana icyayiteye.

Iyo kajugujugu ya gisirikare ngo yahanutse ubwo yari mu bikorwa byo kurinda umutekano muri ako gace kari hafi yumupaka wa Somalia amakuru akavuga ko abai bayirimo bose bahise bapfa.

Kuri ubu hatangiye iperereza icyakora biracyekwa ko yaba yahanuye nabarwanyi bo mu mutwe wa Al shabab ishami rya Al-Qaeda rimaze igihe rihungabanya umutekano muri Somalia na kenya.

AMERIKA NA IRAN BAHANYE IMFUNGWA ZA POLITIKE

AMERIKA NA IRAN BAHANYE IMFUNGWA ZA POLITIKE

Abanyamerika batanu ndetse n’abanya Iran batanu barekuwe nyuma y’amasezerano yo guhana imfungwa yagezweho hagati y’ibihugu byombi.

Ni ubwumvikane bwagizwemo uruhare na Qatar guhera muri gashyantare umwaka ushize ndetse bemeje ko miliyari esheshatu z’amadorari za iran yari yarafatiriwe muri koreya y’epfo asubizwa iran binyuze muri bank y’I Doha.

Icyakora Amerika ivuga ko abaturage bayo bari bafungiwe impamvu za politike dore ko ibyo baregwa by’ubutasi bidafite ishingiro

Hagati aho kandi abanya iran batanu bari bamaze igihe bafungiwe muri amerika bazira kurenga ku bihano bya amerika barekuwe nyuma y’ubwo bwumvikane nubwo bitaramenyekana niba basubira muri iran.

Hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuli abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye

Hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuli abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 nzeri 2023, hatangajwe amanota y’ibizamini by leta bisoba amashuli abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitire w’uburezi  Hon. Gaspard Twagirayezu,  Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi Hon Irere Claudette, Umuyobozi w’ikigo nesa Dr. Bernard Bahati ndetse n’abandi.

Bavuga ko mu mashuli y’umwaka wa mbere w’ayisumbuye ndetse no muwa kane nta muntu numwe ufite ububasha bwo gutanga ishuli uretse ikigo nesa kibifite mu nshingano mu rwego rwo guha amahirwe angana abanyeshuli bose mu kubona ibigo by’amashuli.

CUBA: 17 BAFUNZWE KUBERA KOHEREZA ABATURAGE KURWANIRA UBURUSIYA MURI UKRAINE

CUBA: 17 BAFUNZWE KUBERA KOHEREZA ABATURAGE KURWANIRA UBURUSIYA MURI UKRAINE

Abanya cuba 17 batawe muri yombi bakurikiranyweho kohereza abaturage kurwanira uburusiya muri Ukraine.

Amakuru avuga ko iyo nzira ituruka muri cuba aho abanya cuba boroherezwa kugera muri Ukraine ngo barwanire uburusiya mu ntambara bugiye kumaa imyaka bashije.

Inzego z’ubuyobozi muri cuba zemeje ko abo 17 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu byatumye urubyiruko rwabanya cuba bishora mu rugamba rwa gisirikare muri Ukraine

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga koi maze igihe ikora ibishoboka ngo ihangane n’abakora ibyo bikorwa bashyize ibirindiro muri icyo gihugu