News

Abadipolomate batandukanye bitabiriye Umuganda rusange

Abadipolomate batandukanye bitabiriye Umuganda rusange

Bamwe mu baturage bavuga ko kwegerezwa amarerero hafi yabo, ari kimwe mu bizafasha abana babo mu bijyanye n’uburezi n’uburere ndetse no kugira imikurire myiza.

Kuri uyu wa Gatandatu bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bayobozi bifatanyije n’abo baturage mu gikorwa cyo kubaka irerero ry’ikitegererezo mu Murenge wa Kimisagara.

Ni irerero ririmo kubakwa mu Mudugudu wa Sangwa, Akagali ka Kimisagara, rifite ubushobozi bwo kwakira abana 240.

Hubatswe umusingi w’inyubako zaryo ndetse hahangwa umuhanda urigeraho.

Muri Centrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Muri Centrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Repubulika ya Centrafrika kuri iki Cyumweru yakoze amatora yerekeye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Iri vugurura riramutse ryemejwe ingingo yo kugabanya manda ya perezida yakurwaho, bityo Faustin-Archange Touadera akaba ashobora kwemererwa kwiyamamaza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu mu mwaka wa 2025.

Touadera yatorewe bwambere mu 2016 mu gihe cy’imyaka itanu yongera gutsindira manda ya kabiri mu mwaka wa 2020. Iyi ni yo yagombye kuba manda ye yanyuma ukurikije itegeko ririho muri iki gihe.

Perezida wa Ukraine afite umugambi wo kwimurira intambara mu Burusiya

Perezida wa Ukraine afite umugambi wo kwimurira intambara mu Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe afite gahunda yo kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Ukraine ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifite icyo bivuze gikomeye kuri iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.”

Yavuze ko ‘nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.”

U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi wo gutanga ibyemezo by'ubushobozi n’ubuziranenge ku bigo bitanga serivisi

U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi wo gutanga ibyemezo by'ubushobozi n’ubuziranenge ku bigo bitanga serivisi

Kuri uyu wa Gatanu ku ncuro ya mbere u Rwanda rwifatanije n’isi kwizihiza umunsi wo gutanga ibyemezo bihamya ubushobozi n’ubuziranenge mu mikorere ku bigo bitanga serivisi.

Bamwe mubatanga serivisi bagaragaza ko ibyo bakora iyo bifite ibirango mpuzamahanga by’ubuziranenge ibicuruzwa byabo birishaho gukundwa ku masoko yo mu gihugu ndetse no hanze.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe leta ishyize imbaraga mu gukangurira ibigo bitandukanye cyane cyane ibitanga serivisi z’ubucuruzi kuzamura ubuziranenge bw’ibyo bakora hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ingabo z' u Rwanda zabeshyuje igisirikare cya Congo FARDC

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye ibirego byasohowe n’ingabo za Congo FARDC zishinja Ingabo z’u Rwanda ko zagabye igitero muri Kivu y’Amajyaruguru.Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragra kuri uyuwa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023.RDF ivuga ko ibi birego ari ibinyoma kandi nta shingiro bifite ahubwo biri mu mugambi wa Leta ya Congo wo kuyobya uburari ku bibazo ifite birimo kunanirwa gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe inakomeje gushyigikira no guha intwaro umutwe w’terabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

THE ABILITY TO REMEBER EVERYTHING YOU SAW

Wilma Bainbridge, a cognitive neuroscientist at the University of Chicago, recently showed me eight images and asked me to guess: Which ones will I remember? For each pair, she hinted, one image would be more likely to stick in my mind.

It seemed like a trick question. None of the images seemed particularly striking. These were the kinds of mundane photos we may come across every day — two men, two women, a dining room and an empty cubicle in an office, two tropical beaches.

Abatanga serivise mu nzu zita ku bwiza bw’abagore batangiye gufunga imiryango

Muri afganistan abatanga serivise mu nzu zita ku bwiza bw’abagore batangiye gufunga imiryango bashyira mu bikorwa itegeko ry’abatalibani. Baavuga ko ari uburyo bwo gukomeza gusubiza inyuma umukobwa bagasaba amahanga kugira icyo yabikoraho.

Kuva kuri uyu wa kabiri abafite ibikorwa byatangaga serivise mu nzu zita ku bwiza bw’abagore batangiye kubika ibikoresho abandi bafunga imiryango. Ni nyuma y’icyemezo  cyafashwe numutwe w’abataliban bayoboye icyo gihugu bategeka ko izo nzu zifungwa burundu.

Ni icyemezo cyakiriwe nabi n’abatangaga izo serivise biganjemo abagore bavuga ko ari umugambi w’abatalibani wo gukomeza gukandamiza abagore ndetse baabsubiza inyuma.