Politic

Zimbabwe : Umuvugabutumwa Nelson Chamisa yanze kwemera ko yatsinzwe

Zimbabwe : Umuvugabutumwa Nelson Chamisa yanze kwemera ko yatsinzwe

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa zimbabwe, Nelson Chamisa, yatangaje ko ariwe watsinze amatora yo muri iki gihugu nyuma yo kutemera ibyangajwe na komisiyo y’amatora ya zimbabwe ko perezida emmerson mnangagwa yatsindiye  manda ya kabiri ku butegetsi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Chamisa yavuze ko Muri Zimbabwe Hagiye kuba impinduka, Ndetse ko Batazategereza imyaka itanu

[caption id=“attachment_866” align=“alignnone” width=“300”] Nelson Chamisa umukandida perezida - Zimbabwe[/caption]

Chamisa yavuze ko Atemera Ibyavuye mu matora Kuko Ngo Nuburyo yakozwemo Bigaragaza ko Yabayemo Uburganya

UBUYOBOZI BW'UMUJYI WA KIGALI BUGIYE KWIMURA ABATUYE AHASHYIRA UBUZIMA BWABO MU KAGA

UBUYOBOZI BW'UMUJYI WA KIGALI BUGIYE KWIMURA ABATUYE AHASHYIRA UBUZIMA BWABO MU KAGA

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko inzu zose ziriho ikimenyetso cya ‘Towa’ zigomba gusenywa ndetse ngo hari gukorwa ibishoboka ku buryo imvura iteganyijwe kugwa kuva muri Nzeri itazasanga zigihari.

Imiryango irenga ibihumbi birindwi ni yo yabarurwaga mu Mujyi wa Kigali nk’ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga, ibizwi nk’amanegeka.

Nyuma y’ibiza biheruka kwibasira u Rwanda muri Gicurasi 2023, bigahitana abantu 135, bikanasenya inzu 5.963 hirya no hino mu gihugu n’ibikorwaremezo bikangirika, byongeye gukangura abayobozi mu bice bitandukanye by’igihugu batangira gushishikariza abaturage kwimuka mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

IGISIRIKARE CYAFASHE UBUTEGETSI MURI NIGER CYAHAMAGAJE AMBASADERI WAYO MURI CÔTE D'IVOIRE

IGISIRIKARE CYAFASHE UBUTEGETSI MURI NIGER CYAHAMAGAJE AMBASADERI WAYO MURI CÔTE D'IVOIRE

Muri niger umwuka ukomeje kuva mubi hagati yicyo gihugu nabaturanyi bo muri afurika yuburengerazuba.

Ubu General Tchiani wihaye ubutegetsi yahamagaje uwari uhagarariye niger muri Cote d’ivoir nyuma yamagamo yatangajwe na perezida Alassane Ouattara.

Mu cyumweru gishize ubwo abakuriye ibihugu byo mu muryango wa ecowas bahuriraga I Abuja bemeranije gushyiraho ingabo zajya gusubiza ibintu ku buryo isaha iyo ariyo yose . nyuma yahoo perezida ouatara yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga batayo yabasirikare bazajya kurwana muri niger mu gihe abafashe ubutegetsi ntacyo baba bakoze.

SUDAN AMEZI ANE ARASHIZE INTAMBARA ITANGIYE

SUDAN AMEZI ANE ARASHIZE INTAMBARA ITANGIYE

Muri sudan amezi ane arashize intambara itangiye ndetse abantu 4000 nibo bayiguyemo nkuko ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye babivuga.

Imirwano yatangiye kuya 15 mata uyu mwaka yatumye kandi miliyoni 4 zirenga zabanya sudna bahunga igihugu cyabo.

 

Uretse ibyo kandi amavuriro 200 ntabasha gukora bitewe nibibazo byumutekano muke ibyo rero byatumye abagwa mu ntambara biyongera ndetse ngo icyo gihugu gikeneye cyane ibikorwa by’ubutabazi.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko hadukiyemo nibyaba byo guhohotera no gufata ku ngufu abagore.

DR Congo: Inama kuri État de siège, Depite ati 'umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana

DR Congo: Inama kuri État de siège, Depite ati 'umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana

Abadepite mu nteko ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari mu nama nyunguranabitekerezo ku bihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare mu burasirazuba, depite yabwiye BBC ko bukwiye kuvaho.

Iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa mbere, irasuzuma niba intara za Kivu ya Ruguru na Ituri, zirimo ubwo butegetsi buzwi nka État de siège, zarabonye umutekano ukwiriye cyangwa niba ntawagaragaye.

Raporo nshya ya ONU yatangajwe mu mpera y’icyumweru gishize, ivuga ko umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo wongeye kuzamba muri aya mezi, cyane mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru kubera imitwe yitwaje intwaro.

Menya Gen. Tchiani umusirikare ucecetse wakoreye i Darfour na DRC ubu wafashe ubutegetsi muri Niger

Menya Gen. Tchiani umusirikare ucecetse wakoreye i Darfour na DRC ubu wafashe ubutegetsi muri Niger

Igihe kimwe yabaye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu nka DR Congo, ubu general Abdourahmane Tchiani niwe watangije ikibazo gihanze Africa y’iburengerazuba ayobora coup d’État muri Niger.

Umugabo udakunda kwishyira hanze ndetse kugeza ubu utari uzwi uretse mu bamwegereye, yari umukuru w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu kugeza ahiritse ku butegetsi uwo yari ashinzwe kurinda, Perezida Mohamed Bazoum.

Gen Tchiani yahise yiyita umukuru wa Conseil national pour la sauvegarde de la patrie (CSNP) igizwe n’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi tariki 26 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga.

Abadipolomate batandukanye bitabiriye Umuganda rusange

Abadipolomate batandukanye bitabiriye Umuganda rusange

Bamwe mu baturage bavuga ko kwegerezwa amarerero hafi yabo, ari kimwe mu bizafasha abana babo mu bijyanye n’uburezi n’uburere ndetse no kugira imikurire myiza.

Kuri uyu wa Gatandatu bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bayobozi bifatanyije n’abo baturage mu gikorwa cyo kubaka irerero ry’ikitegererezo mu Murenge wa Kimisagara.

Ni irerero ririmo kubakwa mu Mudugudu wa Sangwa, Akagali ka Kimisagara, rifite ubushobozi bwo kwakira abana 240.

Hubatswe umusingi w’inyubako zaryo ndetse hahangwa umuhanda urigeraho.

Muri Centrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Muri Centrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Repubulika ya Centrafrika kuri iki Cyumweru yakoze amatora yerekeye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Iri vugurura riramutse ryemejwe ingingo yo kugabanya manda ya perezida yakurwaho, bityo Faustin-Archange Touadera akaba ashobora kwemererwa kwiyamamaza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu mu mwaka wa 2025.

Touadera yatorewe bwambere mu 2016 mu gihe cy’imyaka itanu yongera gutsindira manda ya kabiri mu mwaka wa 2020. Iyi ni yo yagombye kuba manda ye yanyuma ukurikije itegeko ririho muri iki gihe.

Perezida Putin Yemeye Kuzatanga INGANO Muri Afurika mu Mezi ari Imbere

Perezida Putin Yemeye Kuzatanga INGANO Muri Afurika mu Mezi ari Imbere

Prezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa kane, yabwiye abategetsi b’ibihugu vya Afrika ko azobaha amatoni n’amatoni y’iNGANO mu mezi ari imbere, ngo naho ibihugu vyo mu burengero bw’isi vyafatiye ibihano igihugu ciwe.

Yatangaje ko ivyo bihano vyatumye bitorohera Uburusiya gushorera hanze ingano.

Mw’ijambo yashikirije abitavye inama igenewe imigenderanire hagati y’Uburusiya na Afrika iriko ibera mu gisagara ca St Petersburg, Prezida Putin yatangaje ko igihugu ciwe citeze umwimbu ukomeye cane w’intete muri uyu mwaka w’i 2023.

Perezida wa Ukraine afite umugambi wo kwimurira intambara mu Burusiya

Perezida wa Ukraine afite umugambi wo kwimurira intambara mu Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe afite gahunda yo kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Ukraine ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifite icyo bivuze gikomeye kuri iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.”

Yavuze ko ‘nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.”