
Sports


APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino uzayihuza na Rayon Sport FC kuri uyu wa gatandatu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, saa cyenda z’amanywa, kuri Stade Amahoro i Remera, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC izakira umukino uzayihuza na Rayon Sports FC. Uyu mukino w’amakipe yombi uzwi cyane ku izina rya _“_A Thousand Hills Derby” Derby y’u Rwanda rw’imisozi igihumbi.
Ni umwe mu mikino ikunzwe kurusha indi yose mu Rwanda, ukunze kurangwa n’impaka nyinshi mu bafana, n’imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru ku mpande zombi.

Imikino: Abanyarwanda batangiye kwigaragaza muri CAF Confederation Cup
Imikino y’amajonjora ya mbere y’amarushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup 2025/2026 irangiye, aho bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu batangiye kwandika amateka mashya ku rwego rwa Afurika.
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda barimo Mugisha Bonheur, Ntwari Fiacre na Buregeya Prince, bamaze gufasha amakipe yabo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, irushanwa rikomeje gutanga icyizere mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Mugisha Bonheur, ukinira Al Masry yo mu Misiri, yabonye itike yo gukina amatsinda nyuma yo gusezerera Al-Ittihad yo muri Libya ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Ntwari Fiacre, umunyezamu wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, yafashije ikipe ye gusezerera AS Simba yo muri RDC ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Nyuma yo gutsindwa na Benin, Amavubi ategereje umukino wa nyuma na Afurika y’Epfo
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14/10/2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ izacakirana n’iya Afurika y’Epfo (Bafana Bafana) mu mukino ukomeye wo gusoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Mbolela Stadium, iherereye mu burasirazuba bwa Afurika y’Epfo, ukaba utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda no hanze yarwo.
Umutoza mukuru w’Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje ko ikipe ye iri mu myiteguro ya nyuma kandi yiteguye guhatana ngo bazitabire imikino y’igikombe cy’isi.

Espagne: Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.
Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.
Ubushinjacyaha muri Espagne yasabye ko Rubiales wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne akatirwa gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera ko yasomye umukinnyi w’umukobwa ku gahato.

Ibyo aregwa yabikoze muri kanama 2023 ubwo ikipe y’igihugu y’abagore muri espagne yatwaraga igikombe cy’isi agasoma Jenni Hermoso akamusoma ku munwa ariko atabishaka ndetse batanabyumvikanyeho.
Jenni yavuze ko uretse kumusoma ku gahato atabishaka ngo yaramusuzuguye niyo mpamvu ibyaha aregwa birimo icyo guhohotera undi bishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo gutera ubwoba.

Mu Rukiko: Yategetswe kwishyura hafi miliyoni 300 nyuma yo kwiruka mu nkiko
Mu nkiko haberamo imanza nyinshi, uru ni rumwe mu manza zabaye mu rukiko rw’ubucuruzi.
Banki ya Kigali Plc yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi, isaba ko Nsengiyumva Fulgence yategekwa kwishyura umwenda remezo ayibereyemo ungana na 155.308.448 Frw, hiyongereyeho inyungu zibazwe kugera ku mwenda remezo, yose hamwe akaba 310.616.976 Frw. Urukiko rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza rwemeza ko ikirego cya Banki ya Kigali Plc gifite ishingiro, rumutegeka kwishyura 300.000.000Frw.
Nsengiyumva Fulgence yajuririye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ruca urubanza rwemeza ko agomba kwishyura 155.301.368 Frw aho kuba 300.000.000 Frw.