Dore Ibimenyetso n'Imyitwarire yawe Ugendeye ku Buryo Uryama

Dore Ibimenyetso n'Imyitwarire yawe Ugendeye ku Buryo Uryama

Wari uziko Uburyo uryama bigaragaza imyitwarire yawe n’uwo uri we?
Abantu bakunze kuryama mu buryo bune butandukanye, hari imyitwarire imwe n’imwe benshi bahuriyeho ndetse byagaragajwe n’abashakashatsi.

1. Kuryama Ugaramye/Kuryamira Umugongo
Abantu bakunze kuryama muri ubu buryo bakunda kugendera kuri gahunda, bakagira kuri cyane kandi bakigirira icyizere. Usanga abenshi bakunda kwigaragaza iyo bari mu bandi.

2. Kuryama Wanditse Kane/Kuryama nk’uruhinja
Abaryama banditse kane, cyangwa bihinnye nk’uruhinja; bakunze kugira isoni, no kutisanga mu bandi. Bakunze kugira impungenge ku buzima bwabo ariko bakagaragara mu bikorwa by’ubuhanzi kuko ariho batangira ibitekerezo byabo.

Rwanda Red Cross Unveils Youth Center in Rwamagana to Support Local Youth Empowerment

Rwanda Red Cross Unveils Youth Center in Rwamagana to Support Local Youth Empowerment

On Thursday, November 21, 2024, the Rwanda Red Cross, alongside local stakeholders, celebrated the grand opening of the much-anticipated Youth Center in Mwurire Sector, Rwamagana District. The ribbon-cutting ceremony, which marked the culmination of months of planning and construction, was officiated by the Governor of the Eastern Province, Pudence Rubingisa, during a three-day collaborative meeting between the Rwanda Red Cross and its key partners.

The Youth Center, which was built with the generous support of the Belgium Red Cross, is designed to tackle pressing issues facing the region’s young population. Aimed at fostering development and providing essential services, the center boasts a range of facilities, including training rooms, spaces for reproductive health education, trauma counseling services, ICT resources, and sports amenities.

RWANDA: HABONETSE ABAFITE IBIMENYETSO BY'INDWARA NA VIRUSI YA MARBURG

RWANDA: HABONETSE ABAFITE IBIMENYETSO BY'INDWARA NA VIRUSI YA MARBURG

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda MINISANTE, yashyizeho ingamba zo kwirinda no guhangana n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya marburg.

Iri tangazo ryasohotse kuwa gatanu tariki ya 27, nzeri, 2024. rivuga ko bitewe n’uko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi na Marburg hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu ihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko hari gukorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara ndetse ubu hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Ni iki? Ni ryari? Ni gute umwana aganirizwa ku buzima bw'imyororokere?

Ni iki? Ni ryari? Ni gute umwana aganirizwa ku buzima bw'imyororokere?

Zimwe mu ngingo z’ingenzi uvugaho iyo uganira n’umwana ku mpinduka mu myanya myibarukiro ye.

Uvuga ku mpinduka zose zishoboka ari zo gupfundura amabere mu bakobwa no gukura kw’igitsina n’amabya mu bahungu. By’ingenzi cyane, kwiroteraho ntabwo ari ihame/itegeko mu bahungu, abahungu bamwe ntibijya bibabaho kandi rwose nta kibazo kirimo, rero umuhungu agomba kubimenya, mu gihe inshuti ze zirimo kuvuga ku byazibayeho, azaba atekanye niba we bitaramubaho. Kandi ibyo bituma umwana adatera ipfunwe abandi bana.

Impamvu eshanu (5), abana bakwiye kuganirizwa ku buzima bw'imyororokere

Impamvu eshanu (5), abana bakwiye kuganirizwa ku buzima bw'imyororokere

Ababyeyi benshi bihunza kwigisha abana babo ku buzima bw’imyororokere, bakabirekera abarezi, mu gihe abarezi na bo hari ibyo birengagiza bagirango ababyeyi barabyigishije, bigatuma abana bakura hari amakuru badafite kandi y’ingenzi.

Ni akahe kamaro ko kuganiriza abana ku bijyanye n’igitsina?

Uko abana barushaho kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo, ni ko barushaho gutekana no kwisobanukirwa

Dore zimwe mu mpamvu abana bakwiye kuganirizwa ku bijyanye n’igitsina ndetse n’ubuzima bw’imyororokere:

1. Inda mu bangavu no gukuramo inda: imyizerere n’imigenzo ya kera bifite akamaro kanini cyane mu kuzamura gutwita mu bangavu no gukuramo inda. Ku bangavu benshi batwitiye iwabo, hari amahirwe menshi yo gukuramo inda kubera igitutu bashyirwaho n’ababyeyi n’ipfunwe mu muryango.

Amafoto: Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30 mu Rwanda

Amafoto: Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30 mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Nyakanga, 2024 u Rwanda ruri kwizihiza umunsi w’ubwigenge. Mu birori bibereye ijisho biri kubera kuri Stade Amahoro I Remera mu mujyi wa Kigali.

Byitabiriwe n’abahagarariye ingabo mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, Sierra Leone na Kenya. Hari abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

[caption id=“attachment_1249” align=“alignnone” width=“1257”] Ibirori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda Rwibohoye[/caption]

[caption id=“attachment_1250” align=“alignnone” width=“1197”] Ibirori byabereye muri Stade Amahoro ivuguruye[/caption]

Dore Ibintu bikururira umugore gukunda umugabo

Dore Ibintu bikururira umugore gukunda umugabo

Ushobora kuba uri umugabo abagore birukaho, nyamara ukaba utazi impamvu cyangwa se ukaba wiyita ko nta gikundiro cy’abagore ufite, warabuze icyo wakora ngo ibyo bihinduke.

Muri iyi nkuru turavuga ingingo zirindwi abagore bagenderaho bapima igikundiro cy’umugabo n’ubushobozi bwe bwo gushaka imitungo. Ntabwo uko bikurikirana ariko birutana, ariko ikintu kimwe kidashidikanywaho nuko abagore bakunda abagabo bashobora Kandi bazakora ibi bikurikira:

1. Abagore bakururwa n’umugabo ubasetsa. Kuba umugabo ashobora gusetsa biza hafi no ku isonga mu bintu bikurura abagore. Iyo umugore asetse, ubwonko bwe butegeka umubiri kurekura imisemburo ya endorphins, iyi misemburo ni uburyo bumwe umubiri wifitemo bwo kugabanya uburibwe; yongera ubudahangarwa bw’umubiri ikanarinda indwara. Guseka Kandi bigabanya guhangayika, bikagabanya umuvuduko w’amaraso, ibi ari na byo bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima. Umugore atiriwe anabitekerezaho yumva ko umugabo ubasha kubona igice kinejeje mu buzima azaba mwiza ku buzima bwe no kubaho igihe kirekire, bityo akirinda abagabo batanezerewe cyangwa bamwe barakaye. Abagabo na bo bumva imbaraga ziri mu gusetsa, niyo mpamvu bahora bahanganye na bagenzi babo mu kuzana udukuru dusekeje. Bazi neza ko umusore usetsa abandi cyane ari wegukana imitima ya benshi muri ako kanya Kandi ko guseka bikurura igitsina gore.

Ibimenyetso umunani (8) simusiga byerekana ko umukunzi wawe aguca inyuma

Ibimenyetso umunani (8) simusiga byerekana ko umukunzi wawe aguca inyuma

Mu bakundana n’abashakanye habamo byinshi ndetse hakavugwamo cyane gucana inyuma. Ese birashoboka ko wamenya niba umukunzi wawe aguca inyuma? Ni ibihe bimenyetso umuntu uguca inyuma arangwa na byo? Muri iyi nkuru tugiye kuganira ku bimenyetso umunani simusiga byerekana ko umukunzi wawe yaba aguca inyuma.

N’ubwo waba udafite igihamya, inshuti ikubera ijisho cyangwa amafaranga yo kwishyura maneko, burya hari ibimenyetso bishobora gutuma utangira gukeka ukabaza ibibazo. Gusa, ujye witegura ikimwaro n’umujinya wo gutakarizwa ikizere niba umukunzi wawe abashije kwerekana ko ibyo waketse atari byo, ariko na none witegure ingaruka niba igisubizo ubonye atari icyo ushaka kumva.

Ubyumva Ute: Ese Uwo Ukunda niwe mwubakana Urugo?

Ubyumva Ute: Ese Uwo Ukunda niwe mwubakana Urugo?

Iyi ni ingingo ikunda kuganirwaho n’abantu benshi biganjemo urubyiruko rugejeje igihe cyo kubaka urugo. Bamwe bakibaza impamvu usanga umuntu wakunze cyane ndetse mwamaranye igihe kinini usanga hari ubwo mutabanye.

Wa musore we nakubwira ko hari itandukaniro rinini hagati y’umukobwa ukunda byasaze (wasariye) n’uwo mushobora kubakana urugo. Impamvu mvuga ibi ni uko bibaho kandi kenshi ko uwo muri mu rukundo usanga adafite ibyo wifuza k’uwo mwabana nk’umugore. Ntabwo buri gihe uzisanga ukundana n’uwo ushobora kubakana na we ubuzima.