Rwanda: Umunyeshuli ucyekwaho guta umwana aho bajugunya imyanda yatawe muri yombi

Rwanda: Umunyeshuli ucyekwaho guta umwana aho bajugunya imyanda yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 19 wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, akekwaho gukuramo inda, umwana akamuta aho bajugunya imyanda, .

Ni nyuma y’uko mu nyubako icumbikamo abakobwa izwi nka Benghazi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hatoraguwe uruhinja rw’amezi 8 rwari mu gatebo gasanzwe gashyirwamo imyanda rwasanzwe rwapfuye.

Urwo ruhinja ngo rwabonywe n’umukozi ushinzwe amasuku bigakekwa ko byaba byakozwe numwe mu banyeshuli baharara.

Israel ntizarekura abo yafunze mbere yo kuwa gatanu

Israel ntizarekura abo yafunze mbere yo kuwa gatanu

Ibiganiro hagati ya Hamas iyobora Gaza na Israel  byemeje ko habaho agahenge k’intambara ndetse abantu 50 bafashwe bakarekurwa. Ku rundi ruhande abagera ku 150 barimo abagore n’abana b’abanye Palestine bafashwe na Israel nabo ngo bazarekurwa nkuko byatangajwe.

kuri uyu wa kane leta ya Israel yavuze ko nta munye Palestine uzarekurwa mbere yo kuwa gatanu, ibyo byafashwe nk’amayeri yo gutinda gushyira mu bikorwa imyanzuro yemeranijweho mu biganiro byahuje impande zombi.

Muri ibyo biganiro umuhuza ni ubwami bwa Qatar, Bemeje ko hatangwa iminsi ine nta mirwano yumvikana  umuvgizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Qatar yavuze ko iyo ari intambwe nziza itewe ndetse hari icyizere ko imirwano yazahagarara by’igihe kirekire.

Kenya: Abaturage barakajwe bikomeye n'itegeko rishya risoresha abinjiye mu gihugu

Kenya: Abaturage barakajwe bikomeye n'itegeko rishya risoresha abinjiye mu gihugu

Muri kenya abaturage bari kwamagana icyemezo cya leta cyo gusoresha abinjiye mu gihugu .

Ni imisoro mishya yashyizweho aho uwinjiye muri kenya yaba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu aba agomba gutanga umusoro wicyo yinjiranye ariko gifite agaciro kari hejuru ya y’amadorari 500

Ibyo kandi ntibireba ku gikoresho gishya cyangwa igisanzwe gikora. Icyakora ibyo byakiriwe nabi n’abaturage bavuga ko bidakwiye ndetse abagize inteko ishinga amategeko bamwe bavuga ko biri gusigira isura mbi igihugu ndetse ngo byagabanya umubare w’abasura icyo gihugu.

Niger: Mohamed Bazoum yafashwe agerageza gutoroka aho afungiye

Niger: Mohamed Bazoum yafashwe agerageza gutoroka aho afungiye

Mohamed Bazoum wahoze ayobora Niger yagerageje gutoroka aho afungiye afatwa atarabigeraho.

Ibyo byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare kiyoboye mu nzibacyuho bavuga ko ibyo byabaye kuri uyu wa kane nkuko byashimangiwe n’umuvugizi wabo bwana Amadou Abdramane, yavuze ko bamwe mu bari bamufashije bahise batabwa muri yombi ndetse ubu ngo iperereza ryatangiye ngo hamenyekkane icyibyihishe inyuma .

Icyakora amakuru yamaze kujya hanze avuga ko ngo gahunda ye yari ukubanza agashaka aho aba yihishe I Niamey muri Niger nyuma agahunga igihugu anyuze muri kajugujugu.

Israel: yatanze amasaha 24 ngo abanya-palestine babe bahunze Gaza

Israel: yatanze amasaha 24 ngo abanya-palestine babe bahunze Gaza

Muri gaza ubwoba ni bwose nyuma y’uko igisirikare cya Israel gisabye abanya Palestine barenga miliyoni kuva muri ako gace mu gihe kitarenze amasaha 24.

Ibyo Israel yabisabye abaturage mu gihe iri gutegura no kugaba ibitero byo ku butaka. ako gace gatuwemo nabarenga miliyoni bose basabwe guhunga icyakora umutwe wa Hamas ugenzura intara ya gaza wasabye abaturage kuguma mu ngo zabo ahubwo bavuga ko ibyo ari icengezamatwara igisirikare cya Israel kiri gukora.

Narges Mohammadi yahawe igihembo cy'amahoro - Nobel Prize

Narges Mohammadi yahawe igihembo cy'amahoro - Nobel Prize

Umunya iran­­­-kazi waharaniye uburenganzira bw’abagore Narges Mohammadi yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel.

Ni igihembo yahawe bitewe n’urugamba yarwanye aharanira ko abagore bahabwa uburenganzira bw’abagore muri iran ndetse agahirimbanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kwishyira ukizana kwa buri wese.

Uyu mugore kandi bivugwa ko yafunzwe inshuro nyinshi kubera ibyo bikorwa bye, byose hamwe yafunzwe inshuro 13 ndetse akatirwa inshuro 5 . muri rusange yafunzwe imyaka 31 muri gereza.

Ni umunya Iran wa 2 uhawe iki gihembo nyuma ya Shirin Ebadi wagihawe mu 2003.

Denis Mukwege Yinjiye muri Politike

Denis Mukwege Yinjiye muri Politike

Dogiteri Denis Mukwege uheruka gutangaza ko aziyamamariza gutegeka Kongo aravuga ko icya mbere ashyize imbere ari uko amahoro n’umutekano byakongera kugaruka muri iki gihugu.

Mu kiganiro cyihariye uyu muganga rurangiranwa yahaye Ijwi ry’Amerika yavuze ko atashoboraga gukomeza kubaho mu byubahiro mu gihe abaturage b’igihugu cye ari insuzugurwa.

Kuri uyu wa mbere, nibwo uyu muganga w’inzobere yatangaje ko yinjiye muri politiki ku mugaragaro kandi azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Jamaica: Abana b'abanyeshuli bari mu Bitaro kubera urumogi bariye muri bombo

Jamaica: Abana b'abanyeshuli bari mu Bitaro kubera urumogi bariye muri bombo

Abanyeshuli barenga 60 bari mu bitaro nyuma yo kurya za bombo zirimo urumogi.

Ni yemejwe na minisiteri y’uburezi muri Jamaica bavuga ko abana bariye izo bombo zari zinjijwe mu kigo ndetse hari handitseho ko zitemewe ku bana.

Nyuma yo kuzirya abana barasinze ndetse bamwe babona ibidahari bakamera nkabarota byageze naho bamwe batangira kugarura ibyo bariye.

Ubu rero bari kwa muganga ndetse bari kwitabwaho nubwo inzego zubuzima zivuga ko bariye ibiyobyabwenge byinshi.

Muri Nijeriya Abagabo Bafite Imbunda Bashimuse Abanyeshuri Batanu

Muri Nijeriya Abagabo Bafite Imbunda Bashimuse Abanyeshuri Batanu

Abo bagabo batwaye abanyenshurikazi batanu babakuye kuri kaminuza yo muri Leta ya Katsina mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, kuri uyu wa gatatu, nk’uko polisi yabivuze. Ni incuro ya kabiri haba igikorwa nk’icyo kivugwamo abanyeshuri muri ako karere, mu kwezi kumwe gusa.

Gushimuta hagamijwe ingurane bikunze gukorwa n’uduco dufite intwaro mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya bitewe n’ubukene bukabije, ubushomeri n’itungwa ry’intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ryakwirakwiriye.

Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Katsina, Abubakar Sadiq, mw’itangazo yavuze ko iryo shimuta ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, kuri kaminuza ya Leta mu mujyi wa Dustin-Ma.

Eswatini: Abaturage biriwe mu matora y'abadepite

Eswatini: Abaturage biriwe mu matora y'abadepite

Kuri uyu wa gatanu muri Eswatini abaturage biriwe mu bikorwa by’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko.

Ibihumbi 500 nibo babaruwe ko bagejeje imyaka yo gutora muri Miliyoni 1.2 yabagize icyo gihugu bashaka abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko 59 bafite inshingano zo kugira inama umwami Muswati wa III

Ni amatora abaye nyuma yigihe hari imyigaragambyo ikomeye yabasaba ko icyo gihugu cyava ku ngoma ya cyami bakaba repubulika. Hagati aho mu bwami bwa eswatini amashyaka ya politike arabujijwe.