IGISIRIKARE CYAFASHE UBUTEGETSI MURI NIGER CYAHAMAGAJE AMBASADERI WAYO MURI CÔTE D'IVOIRE

IGISIRIKARE CYAFASHE UBUTEGETSI MURI NIGER CYAHAMAGAJE AMBASADERI WAYO MURI CÔTE D'IVOIRE

Muri niger umwuka ukomeje kuva mubi hagati yicyo gihugu nabaturanyi bo muri afurika yuburengerazuba.

Ubu General Tchiani wihaye ubutegetsi yahamagaje uwari uhagarariye niger muri Cote d’ivoir nyuma yamagamo yatangajwe na perezida Alassane Ouattara.

Mu cyumweru gishize ubwo abakuriye ibihugu byo mu muryango wa ecowas bahuriraga I Abuja bemeranije gushyiraho ingabo zajya gusubiza ibintu ku buryo isaha iyo ariyo yose . nyuma yahoo perezida ouatara yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga batayo yabasirikare bazajya kurwana muri niger mu gihe abafashe ubutegetsi ntacyo baba bakoze.

IGITERO CY'INDEGE KISHE ABANTU 26 MURI AMHARA

IGITERO CY'INDEGE KISHE ABANTU 26 MURI AMHARA

Muri Ethiopia haravuga igitero cy’indege cyatwaye ubuzima bw’abantu 26 Mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ni igitero bivugwa ko cyabereye mu ntara ya Amhara imaze imyaka 2 mu mirwano nigisirikare kiri ku butegetsi aho gihanganye numtwe witwara gisirikare wo muri ako gace.

Bbc ivuga ko abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia bamaganye icyo gitero ndetse umwe mu bakora ku ivuriro avuga ko yumvise ikintu giturika mu masaha yumugoroba nyuma yumwanya batangira kwakira abakomeretse kwa ku muganga bari bambaye gisivile. ni mugihe kandi abagize inteko ishinga amategetko baraye bemeje ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe muri Amhara bizamara amezi 6 ndetse hatowe itegeko ryemerera abashinzwe umutekano guta muri yombi no gufunga batagombye kubihererwa uburenganzira nurukiko.

Imyaka 2 iruzuye abataliban bongeye gusubirana ubutegetsi muri afganistan.

Imyaka 2 iruzuye abataliban bongeye gusubirana ubutegetsi muri afganistan.

Ni umunsi wahawe ikiruhuko aho mri icyo gihugu icyakora abagore biriwe mu myigaragambyo basaba ko basubizwa uburenganzira nkubo bahoranye.

Mu bihumbi 2021 ubwo abataliban basubiranaga ubutegetsi basezeranije ko batazabuza uburenganzira abakobwa nkuko byahoze mu myaka ya 1990 icyakora nyuma yigihe gito babujije abakobwa kujya mu mashuli yisumbuye ndetse kaminuza bihinduka itegeko ko nta mukobwa wemerewe kuyigeramo.

Si ibyo gusa kuko batemerewe gukora mu muryango itegamiye kuri leta, umuryango wabibumbye, kujya mu mihanda badapfutse mu maso hose. Babujijwe kandi kujya ahahurira abantu benshi, muri gym ndetse vuba aha baherutse no gufunga inzu zita ku bwiza ibyatumye abareng aibihumbi 60 babura akazi.

SUDAN AMEZI ANE ARASHIZE INTAMBARA ITANGIYE

SUDAN AMEZI ANE ARASHIZE INTAMBARA ITANGIYE

Muri sudan amezi ane arashize intambara itangiye ndetse abantu 4000 nibo bayiguyemo nkuko ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye babivuga.

Imirwano yatangiye kuya 15 mata uyu mwaka yatumye kandi miliyoni 4 zirenga zabanya sudna bahunga igihugu cyabo.

 

Uretse ibyo kandi amavuriro 200 ntabasha gukora bitewe nibibazo byumutekano muke ibyo rero byatumye abagwa mu ntambara biyongera ndetse ngo icyo gihugu gikeneye cyane ibikorwa by’ubutabazi.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko hadukiyemo nibyaba byo guhohotera no gufata ku ngufu abagore.

DR Congo: Inama kuri État de siège, Depite ati 'umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana

DR Congo: Inama kuri État de siège, Depite ati 'umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana

Abadepite mu nteko ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari mu nama nyunguranabitekerezo ku bihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare mu burasirazuba, depite yabwiye BBC ko bukwiye kuvaho.

Iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa mbere, irasuzuma niba intara za Kivu ya Ruguru na Ituri, zirimo ubwo butegetsi buzwi nka État de siège, zarabonye umutekano ukwiriye cyangwa niba ntawagaragaye.

Raporo nshya ya ONU yatangajwe mu mpera y’icyumweru gishize, ivuga ko umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo wongeye kuzamba muri aya mezi, cyane mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru kubera imitwe yitwaje intwaro.

Menya Gen. Tchiani umusirikare ucecetse wakoreye i Darfour na DRC ubu wafashe ubutegetsi muri Niger

Menya Gen. Tchiani umusirikare ucecetse wakoreye i Darfour na DRC ubu wafashe ubutegetsi muri Niger

Igihe kimwe yabaye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu nka DR Congo, ubu general Abdourahmane Tchiani niwe watangije ikibazo gihanze Africa y’iburengerazuba ayobora coup d’État muri Niger.

Umugabo udakunda kwishyira hanze ndetse kugeza ubu utari uzwi uretse mu bamwegereye, yari umukuru w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu kugeza ahiritse ku butegetsi uwo yari ashinzwe kurinda, Perezida Mohamed Bazoum.

Gen Tchiani yahise yiyita umukuru wa Conseil national pour la sauvegarde de la patrie (CSNP) igizwe n’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi tariki 26 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga.

Perezida  Kagame,  yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa “Zaria Court Kigali”

Perezida  Kagame,  yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa “Zaria Court Kigali”

Kuri uyu wa mbere perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri n’abandi bafatanyabikorwa, batangije ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by’imikino na hoteli zaria court i Remera ahahoze hakorera RBC.

Biteganjwe ko hazatanga imirimo ku bantu 500, hazaba hari ibibuga by’imikino, ibyumba 80 bya hoteli resitora, inzu zimyitozo ngororamubiri ibizwi nka gym ndetse n’ibindi.

image.png

 

Perezida Kagame yavuze ko imikino igira uruhare runini mu iterambere haba mu bukungu no mu zindi nzego.

Abadipolomate batandukanye bitabiriye Umuganda rusange

Abadipolomate batandukanye bitabiriye Umuganda rusange

Bamwe mu baturage bavuga ko kwegerezwa amarerero hafi yabo, ari kimwe mu bizafasha abana babo mu bijyanye n’uburezi n’uburere ndetse no kugira imikurire myiza.

Kuri uyu wa Gatandatu bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bayobozi bifatanyije n’abo baturage mu gikorwa cyo kubaka irerero ry’ikitegererezo mu Murenge wa Kimisagara.

Ni irerero ririmo kubakwa mu Mudugudu wa Sangwa, Akagali ka Kimisagara, rifite ubushobozi bwo kwakira abana 240.

Hubatswe umusingi w’inyubako zaryo ndetse hahangwa umuhanda urigeraho.

Leta ya Tanzaniya Ishobora Gucyura Impunzi z'Abarundi ku Gahato

Leta ya Tanzaniya Ishobora Gucyura Impunzi z'Abarundi ku Gahato

Reta ya Tanzaniya ivuga ko igiye kuzohindura uburyo bwo gutahukana impunzi z’Abarundi zahungiye mu nkambi za Nduta na Nyarugusu. Ni mu gihe haciye imyaka hafi itandatu batahukana uwuvyishakiye.

Iyo ngingo yashikirijwe n’umuyobozi ajejwe ibibazo vy’impunzi mu bushikiranganji bw’intwaro hagati mu gihugu ca Tanzaniya mu ntara ya Kigoma nama yabereye mu nkambi ya Nyarugusu kuri uyu wa gatatu

Bwana Said Marijani yavuze ko uburyo bwo gutahukana impunzi buri mu buryo butatu. Ubwa mbere ni ugutaha ku bushake. Ubwa kabiri ni gutahukana impunzi ku yindi. Ubwa gatatu buzoba yo gutahukana impunzi zose ku nguvu nk’uko vyabaye mu nkambi ya kera Mutabila.

Muri Centrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Muri Centrafrika Baratorera Kuvugurura Itegeko Nshinga

Repubulika ya Centrafrika kuri iki Cyumweru yakoze amatora yerekeye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Iri vugurura riramutse ryemejwe ingingo yo kugabanya manda ya perezida yakurwaho, bityo Faustin-Archange Touadera akaba ashobora kwemererwa kwiyamamaza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu mu mwaka wa 2025.

Touadera yatorewe bwambere mu 2016 mu gihe cy’imyaka itanu yongera gutsindira manda ya kabiri mu mwaka wa 2020. Iyi ni yo yagombye kuba manda ye yanyuma ukurikije itegeko ririho muri iki gihe.