uburwayi butuma ubufite ahora ashaka kurya kabone nubwo yaba yariye byinshi.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yitwa camelia aba mu mujyi wa graton muri new London afite uburwayi bwiswe prader willi syndrome, butuma ubufite ahorana inzara nyinshi kuuryo inshuro zose aba ashaka kurya dore ko arya ntahage.
Abanhanga mu buzima bavuga ko butangira kugaragara kuva umwana afite imyaka 2 y’amavuko ariko ibimenyetso bishobora kuboneka akivuka.
Uyu mukobwa nubwo afite imyaka 24 agaragara nkufite 15, ijwi rye, imyitwarire n’imitekerereze ye byose ntibiri ku rwego rwe ahubwo ninkibyabana bato.
Ibyo rero ni bimwe mu bimenyetso byubwo burwayi afite budasanzwe.
Ababyeyi be bavuga ko akivuga yagize ikibazo cyo kunanirwa konka bituma yitabwaho kwa muganga akajya ahabwa ibyo kurya binyuze mu kagozi kabugenewe. Byarakomeje ndetse naho ageze mu rugo akiri uruhinja akagaragara nkumwana udafite imbaraga haba mu buryo areba, kutabasha kwiyegura, kurira afite integer nke ndetse nibindi. Ibyo byaje gukomeza akandi ndetse ngo ababyeyi be babonye bidasanzwe ubwo yari afite imyaka 5 dore ko ngo yakundaga kurya cyane ndetse incuro zose akavuga ko adahaze, ngo hari nubwo bamusangaga ari kurya ibyasigaye bimwe bashyira mu bishingwe.
Bitewe nuko yari akabije kurya cyane ndetse abaganga bemeje ibyubwo burwayi bize umutwe wo gufunga urugi rwo kugikoni bakoresheje ikoranabuhanga mu gihe hari ufunguye urwo rugi inzogera ikavuga cyane.
Icyakora ibyo ngo ntibyamubuzaga ko abaca mu rihumye mu gihe bibagiwe kuhafunga agakuramo ibishoboka byose akajya kubirira mu cyumba yihishe, kandi ngo ntatoranya kuburyo arya nibishishwa byimineke, amaronji nibindi byose bifpa kuba bimumara inzara..
Muri urwo rugo bakora uko bashoboye kose bakarira rimwe ndetse ibisaye yamenywe ika=jyanwa kure aho atagera, mu byo arya kandi higanzamo ibinure bike ngo hato atazagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije
Uyu mukobwa avuga ko nawe ubwe bimutera ipfunwe kuba afite ubwo burwayi yagize ati ;
‘prader willi syndron intera kugira inzara ituma numva nshaka kurya ibiryo igihe cyose. biragora kumva ushonje ibihe byose, bintera guhangayika cyane ‘
Ibimenyetso byubu burwa ni ukugira intege nke Kunanirwa konka ku mpinja, ibibazo mu mikurirre, kutaba muremure, ku bahungu akenshi bahorana akajwi k’abana, abakobwa batangira kubona imihango ku myaka 30 cyangwa ntibanayibone,. bitera ubugumba, ku basore batinda kumera imisatsi ku bice bitandukanye by’umubiri, ikindi gihuriweho na benshi n’uko imyanya y’ibanga idakura.
Abahanga mu buzima bavuga ko umuntu 1 mu bihumbi 10000 aba afite ubu burwayi naho ku isi yose habarurwa abari hagati y’ibihumbi 350000 na 400000 bayirwaye.
gusa ntibizwi niba mu rwanda hari abahari cg niba bahari uko bangana
Kugeza ubu nta muti cg urukingo, icyakora hirindwa uburwayi bushobora kuvamo nkumubyibuho ukabije ndetse nibindi.