Dore Ibimenyetso n'Imyitwarire yawe Ugendeye ku Buryo Uryama

Dore Ibimenyetso n'Imyitwarire yawe Ugendeye ku Buryo Uryama

Wari uziko Uburyo uryama bigaragaza imyitwarire yawe n’uwo uri we?
Abantu bakunze kuryama mu buryo bune butandukanye, hari imyitwarire imwe n’imwe benshi bahuriyeho ndetse byagaragajwe n’abashakashatsi.

1. Kuryama Ugaramye/Kuryamira Umugongo
Abantu bakunze kuryama muri ubu buryo bakunda kugendera kuri gahunda, bakagira kuri cyane kandi bakigirira icyizere. Usanga abenshi bakunda kwigaragaza iyo bari mu bandi.

2. Kuryama Wanditse Kane/Kuryama nk’uruhinja
Abaryama banditse kane, cyangwa bihinnye nk’uruhinja; bakunze kugira isoni, no kutisanga mu bandi. Bakunze kugira impungenge ku buzima bwabo ariko bakagaragara mu bikorwa by’ubuhanzi kuko ariho batangira ibitekerezo byabo.

3. Kuryama Wubitse Inda
Abantu bakunda Kuryama bubitse inda; bakunze kugendera kure ikibi, bagira amarangamutima hafi ariko bagakunda guhisha intege nke zabo cyane. Bahora bashaka kureba ibintu bishya kandi bidasanzwe.

4. Kuryamira Urubavu
Abakunda kuryamira urubavu; ni abantu boroshya ubuzima kandi bisanzura mu bandi, bagakunda umuryango cyane. Batinda gufata ibyemezo kandi bagakunda gutanga kuruta kwakira. Bagaragara nk’abadakunda kuvuga cyangwa abatinyitse nyamara si ko bimeze.

Ibyo ni bimwe mu biranga abantu bitewe na pozisiyo baryamamo ugendeye ku byo abashakashatsi bagaragaje.

 

African Updates