Dore Ibimenyetso simusiga bikwereka ko Inshuti yawe igufitiye ishyari

Dore Ibimenyetso simusiga bikwereka ko Inshuti yawe igufitiye ishyari

Abantu benshi bagira abo bita inshuti icyakora kumenya inshuti nyakuri biragorana ku buryo bamwe bibeshya nyuma y’igihe runaka bakazasanga abo bita inshuti nyakuri atari zo ahubwo ari indyarya. Dore ibimenyetso bitanu (5) simusiga bikwereka ko inshuti yawe igufitiye ishyari

1. Gushimirwa bya nyirarubeshwa

Aha ni igihe inshuti iguha ishimwe wumva ari nk’igitutsi.  Ingero; “Ni byiza ko wafashe ikiruhuko hamwe n’umuryango wawe cyane cyane ko bwari ubwa mbere.” Byumvikanisha ko udasanzwe ubikora cyangwa waciye inka amabere kuba wabikoze. Hari n’izindi ngero nyinshi zatangwa muri uyu murongo.

2. Gutesha agaciro ibyo wagezeho

Ashobora kugerageza kwangiza amakuru yawe meza cyangwa gupfobya ibyo wagezeho.

Urugero; ni nk’uko wamubwira uti naguze ikintu gishya ugasanga ntarajwe ishinga no kuba wacyiguze ahubwo akihutira kumenya agaciro ka cyo akenshi bigakurikirwa no kuvuga ngo si cyiza cyangwa hari ibindi byiza kukirusha.

Ibi bishobora kuvuga ko bumva umuntu nkawe adashobora kugira ikintu cyiza cyangwa gihenze.

3. Gushyira imbere ibyiza n’intsinzi yabo

Aha iyo umaze kumusangiza inkuru nziza usanga atayitindaho ahubwo akihutira gushyira imbere no kuvuga cyane inkuru ze zimuvuga ibyiza.

 Urugero; niba ari akazi gashya watangiye agahita yibanda ku gihe kinini amaze akora akazi nk’ako, ndetse n’ibihembo yagiye ahabwa.

4. Bahorana ibitekerezo byuzuye inenge

Uzasanga bakunda kuzana ibitekerezo n’ingingo zigusebya mu gihe haje izigushima.

Urugero; mu gihe nk’umuguzi agushimiye kuri serivise nziza umuhaye, undi akaboneraho kuvuga ko ujya uhabwa ibihano cyangwa bituruka ku gutoneshwa.

5. Kubura ishyaka ryo gutsinda kwawe

Inshuti igufuhira ishobora kutagaragaza ko yishimiye byimazeyo ibyo wagezeho kandi ishobora kukwereka ko itabyitayeho, ko ibangamiwe cyangwa ko idatekanye.

Twese dufite kandi tubereye inshuti umuntu runaka, dukwiye kwimenya no kumenya aya marangamutima muri twe. Kwiyitaho ni intangiriro yo gukura.

Niba wibonyeho kimwe muri ibi ku nshuti yawe wigaye kandi wisubireho. Ku rundi ruhande niba warabonye ibi bimenyetso kenshi kuwo wita inshuti yawe kandi ukaba uha agaciro ubushuti mufitanye wamwegera mukaganira. Uzirikane ko abanyeshyari bahorana urwicyekwe, mbese badatekanye icyakora kuganira na bo bishobora gutuma ibibazo bifitemo bigabanuka.

African Updates