Espagne: Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.

Luis rubiales wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’abagabo yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera gusoma umukinnyi.
Ubushinjacyaha muri Espagne yasabye ko Rubiales wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne akatirwa gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera ko yasomye umukinnyi w’umukobwa ku gahato.

Ibyo aregwa yabikoze muri kanama 2023 ubwo ikipe y’igihugu y’abagore muri espagne yatwaraga igikombe cy’isi agasoma Jenni Hermoso akamusoma ku munwa ariko atabishaka ndetse batanabyumvikanyeho.
Jenni yavuze ko uretse kumusoma ku gahato atabishaka ngo yaramusuzuguye niyo mpamvu ibyaha aregwa birimo icyo guhohotera undi bishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo gutera ubwoba.

Rubiales we n’abandi batatu bareganwa mu gihe bahamwa n’ibyaha bahanishwa gufungwa byibura umwaka n’igice buri wese ndetse bagatanga indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi 100 by’ama euro ni ukuvuga arenga miliyoni 100 y’amafaranga y’u Rwanda kandi Rubiales yakwishyura hafi kimwe cya kabiri cyayo.
Uretse ibyo ibindi basabye urukiko ni ugutegeka Rubiales kujya kure y’uwo mukobwa byibura muri metero 200 ndetse no kutongera kuvugana nawe mu myaka irindwi n’igice.
Icyakora ibyaha byose aregwa arabihakana gusa mbere yo kwegura ku ncingano yari afite yari yabanje guhagarikwa by’agateganyo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

African Updates