Eswatini: Abaturage biriwe mu matora y'abadepite

Kuri uyu wa gatanu muri Eswatini abaturage biriwe mu bikorwa by’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko.
Ibihumbi 500 nibo babaruwe ko bagejeje imyaka yo gutora muri Miliyoni 1.2 yabagize icyo gihugu bashaka abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko 59 bafite inshingano zo kugira inama umwami Muswati wa III
Ni amatora abaye nyuma yigihe hari imyigaragambyo ikomeye yabasaba ko icyo gihugu cyava ku ngoma ya cyami bakaba repubulika. Hagati aho mu bwami bwa eswatini amashyaka ya politike arabujijwe.
Mu mwaka wa 2021 nibwo hatangijwe ibikorwa byimyigaragambyo yabasabaga ko ubutegetsi bwa cyami bwavaho icyo gihe inzego zumutekano zakoreshejeimbaraga nyinshi mu guhanga nabigaragambya ndetse 46 bahasiga ubuzima.
