Gen Brice Oliguin Nguema agiye kurahirira kuyobora inzibacyuho muri Gabon

Umukuru w’igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Gabon Gen Brice Oligui Nguema biteganijwe ko kuri uyu wa mbere arahirira kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.
Ni nyuma y’uko kuwa gatatu w’icyumweru gishize we n’abandi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari umaze amasaha make yemejwe nkuwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Biteganijwe ko mu bari bwitabire uwo muhango harimo abasirikare bafite ubutegtsi bwo mu bihugu bitandukanye byo muri afurika y’uurengerazuba nabo baherutse guhirika ubutegetsi.
Kugeza ubu muri Gabon hari umutuzo hirya no hino umutekano wakajijwe cyane cyane I Libreville mu murwa mukuru. Icyakora abakurikirana politike y’icyo gihugu bavuga ko bigoye ko ubutegetsi bw’aba Bongo bwavaho burundu dore ko Gen Nguema ari mubyara wa Perezida Bongo.

Gen Nguema kandi yavuze ko atazishyirwaho igitutu no kwihutisha ubutegetsi babuha abasivile mu rwego rwo kwirinda amakosa yabayeho mu bihe byabanje ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bavuga ko bidatanga icyizere ko igisirikare cyarekura ubutegetsi.
Gabon ibaye igihugu cya gatandatu muri afurika kivuga igifaransa gikozwemo ihirika ry’ubutegetsi kuva mu myaka itatu ishize imwe mu mpamvu igaragaza ugucika integer kw’ubufaransa ku mugabane wa afurika cyane mu burengerazuba bwayo aho bari bamaze igihe bafite ijambo.