Hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuli abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 nzeri 2023, hatangajwe amanota y’ibizamini by leta bisoba amashuli abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitire w’uburezi Hon. Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi Hon Irere Claudette, Umuyobozi w’ikigo nesa Dr. Bernard Bahati ndetse n’abandi.
Bavuga ko mu mashuli y’umwaka wa mbere w’ayisumbuye ndetse no muwa kane nta muntu numwe ufite ububasha bwo gutanga ishuli uretse ikigo nesa kibifite mu nshingano mu rwego rwo guha amahirwe angana abanyeshuli bose mu kubona ibigo by’amashuli.
Mu banyeshuli biyandikishije mu mashuli abanza ibihumbbi 203,086 muri bo bakobwa bari ibihumbi 111,964 abahungu ari 91,119. Abanyeshuli bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuli yisumbuye bose hamwe ni ibihumbi 131,602 muri bo abahungu ni ibihumbi 58,051 abakobwa ni 73,551.
Imibare igaragaza ko mu basoza amashuli abanza abagera ku bihumbi Magana abiri na kimwe nibo bakoze ibizimini ndetse abatsinze bangana na 91%. Abakbwa batsinze ni 55.29% abahungu ni 44.71% .
Ku cyiciro cya mbere cy’amashuli yisumbuye abanyeshuli bakoze ibizamini bose hamwe 131,051 abatsinze ni 86.97% ndetse abakobwa ni 54.28% abahungu ni 45.72%.
Kureba amanota n’ibigo umunyeshuli yabonye unyura kuri https://www.sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul
