Ibimenyetso umunani (8) simusiga byerekana ko umukunzi wawe aguca inyuma

Mu bakundana n’abashakanye habamo byinshi ndetse hakavugwamo cyane gucana inyuma. Ese birashoboka ko wamenya niba umukunzi wawe aguca inyuma? Ni ibihe bimenyetso umuntu uguca inyuma arangwa na byo? Muri iyi nkuru tugiye kuganira ku bimenyetso umunani simusiga byerekana ko umukunzi wawe yaba aguca inyuma.
N’ubwo waba udafite igihamya, inshuti ikubera ijisho cyangwa amafaranga yo kwishyura maneko, burya hari ibimenyetso bishobora gutuma utangira gukeka ukabaza ibibazo. Gusa, ujye witegura ikimwaro n’umujinya wo gutakarizwa ikizere niba umukunzi wawe abashije kwerekana ko ibyo waketse atari byo, ariko na none witegure ingaruka niba igisubizo ubonye atari icyo ushaka kumva.
Iyo umugabo cyangwa umugore agize umukunzi mushya ku ruhande, kwiyongera kw’imikorere y’imisemburo mu bwonko bituma habaho guhinduka mu myitwarire. Ibi bishobora kuba impinduka ntoya mu myitwarire ya buri munsi cyangwa imyitwarire mishya igamije guhisha ibyo arimo. Dore ibimenyetso umunani byakwereka ko umukunzi wawe aguca inyuma:
Ibyo mumenyereye birahinduka
Impinduka iyo ari yo yose mu buryo mwari mubanyemo nk’abakunzi ishobora kuvuga ko hari ikiri kujya mbere hanze y’urugo. Umugabo atangira kwifurira; umuntu wari umunebwe atangira kujya muri gym; uwo mwashakanye ahagarika kwambara impeta cyangwa agatangira gushyira ingufuri mu tubati.
Gutera akabariro birahinduka
Hashibora kubamo impinduka zitagaragara cyane ku nshuro cyangwa uburyo bwo gutera akabariro, ariko ntabwo bikwiye kwirengagizwa. Niba ashaka kugerageza ibintu atigeze akora mbere, hashobora kuba hari undi muntu uri kubimwigisha cyangwa utuma ashaka gukora ibyo bintu bishya. Hashobora no kubaho kudashaka gutera akabariro.
Uko agaragara birahinduka
Kujya kuri regime, imyenda mishya, koga akigera mu rugo, umugabo kwiyogosha ku myanya yibanga kenshi, umugore gukoresha imisatsi mu buryo bushya cyangwa kwiyogoshesha.
Ingendo z’akazi
Kwiyongera kw’ingendo z’akazi, kuruta umubare w’iminsi isanzwe, kutagutumira mu mahuriro ya business, kugira ubwiru cyangwa kudasobanura neza gahunda ze, kutagusangiza amakuru y’indege cyangwa hotel agiyemo, kutaba aho yagakwiye kuba ari. Cyangwa se, ashobora gutangira kujya akora mu masaha akuze, cyangwa ushobora kubona ko bamwe mu bo bakorana batakikwisanzuraho.
Kubura amahoro
Iyo telephone isonnye cyangwa ugize umuntu uvuga izina rye wo bakorana. Ndetse witegereze kubyonavuga asinziriye (ari kuriya), agashiha, no kurushaho kukunenga.
Ibiganiro birahinduka
Niba ari kuguca inyuma n’uwo bakorana, umuntu yajyaga avugaho gusa hari icyabaye, atangira kwiganza mu biganiro, ngo “nasangiye na kanaka" cyangwa “navugana na kanaka uyu munsi” cyangwa se ntiyongere no kumuvugaho na rimwe. Umugabo akomeza gusubiramo inkuru zimwe kubera ko aba yibagIwe uwo yazibwiye.
Ikoranabuhanga rirahinduka
Utangira kubona ko umukunzi wawe akoherereza email Aho kuguhamagara. N’iyo ahamagaye, ibiganiro biba bigufi, birangira bitunguranye, cyangwa akavuga yongorera, ibimenyetso byose ko ashobora kuba atari wenyine.
Ugasanga umugore ahorana impamvu zo kwitabira telephone kure yawe urugero; umurongo ntumeze neza aho wicaye, cyangwa akajya mu bwiherero kenshi kandi agatindayo. Iyo muri kumwe, hari abantu adashaka kwitaba uhari. Ahora ku murongo (online), n’iyo muri kumwe, arebareba kuri za imeri, wamwegera gato kuri telephone cyangwa mudasobwa agahita abifunga. Telephone ye ntishobora gusigara aho uyibona. Ngaho mudasobwa ye na telephone noneho bifite imibare y’ibanga.
Inshuti nshya
Afite inshuti nshya ku kazi utazi adashaka ko unahura na zo. Bakunda kumuhamagara, ariko iyo bahamagaye buri gihe ntibimara umwanya, avuga ko ari buze kubahamagara nyuma cyangwa ngo nta makuru afite ako kanya. Niba umenye ko inshuti ze ari abahehesi, gashobora kuba ari agatsiko k’abahehesi aho bunguranira ibitekerezo. Ibisa birajyanirana.

Ibi bimenyetso bikunda kuboneka mu bagabo kurusha abagore. Abagore bo bashobora kwiyoberanya kurusha abagabo, kandi abagabo ntabwo bagira ubushishozi bwo kubona ibimenyetso nk’abagore.
Kenshi hari ibimenyetso n’impumyi yabona, ariko watangazwa n’uburyo abagabo benshi bananirwa kubibona.
Urugero; umugore utakigaragaza ko amukunda, amuha ibitekerezo byo kujya kure muri weekend, kumushyirira udukungirizo mu gukapu igihe afite urugendo, kutamwereka amarangamutima ye, no kuba ahugijwe n’ibindi bintu bitari we. Abagore baca inyuma abakunzi ba bo bakunze kwikura mu bikorwa by’akabariro mu ngo za bo kubera ko gusubiramo ibintu bibagora cyane. abenshi baba barahindutse bakaba abagore bashyira umugabo umwe gusa ku mutima.
Umugabo kenshi usanga guca inyuma uwo bashakanye atari ibirenze, kubera rero ko ubwonko bw’umugabo bushobora gutandukanya kuryamana n’urukundo, usanga kuva ku mugore umwe ajya ku w’undi bitagoye.
Ese ni ikihe kimenyetso ubona kigaragara cyane? Dusangize ibitekerezo byawe unyuze ahabigenewe.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
African Updates