Dore Ibintu bikururira umugore gukunda umugabo

Ushobora kuba uri umugabo abagore birukaho, nyamara ukaba utazi impamvu cyangwa se ukaba wiyita ko nta gikundiro cy’abagore ufite, warabuze icyo wakora ngo ibyo bihinduke.
Muri iyi nkuru turavuga ingingo zirindwi abagore bagenderaho bapima igikundiro cy’umugabo n’ubushobozi bwe bwo gushaka imitungo. Ntabwo uko bikurikirana ariko birutana, ariko ikintu kimwe kidashidikanywaho nuko abagore bakunda abagabo bashobora Kandi bazakora ibi bikurikira:
1. Abagore bakururwa n’umugabo ubasetsa. Kuba umugabo ashobora gusetsa biza hafi no ku isonga mu bintu bikurura abagore. Iyo umugore asetse, ubwonko bwe butegeka umubiri kurekura imisemburo ya endorphins, iyi misemburo ni uburyo bumwe umubiri wifitemo bwo kugabanya uburibwe; yongera ubudahangarwa bw’umubiri ikanarinda indwara. Guseka Kandi bigabanya guhangayika, bikagabanya umuvuduko w’amaraso, ibi ari na byo bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima.
Umugore atiriwe anabitekerezaho yumva ko umugabo ubasha kubona igice kinejeje mu buzima azaba mwiza ku buzima bwe no kubaho igihe kirekire, bityo akirinda abagabo batanezerewe cyangwa bamwe barakaye. Abagabo na bo bumva imbaraga ziri mu gusetsa, niyo mpamvu bahora bahanganye na bagenzi babo mu kuzana udukuru dusekeje. Bazi neza ko umusore usetsa abandi cyane ari wegukana imitima ya benshi muri ako kanya Kandi ko guseka bikurura igitsina gore.
2. Abagore bakururwa n’umuntu uganira. Umugabo wicara akumva umugore avuga ku bibazo n’ibyiyumviro bye atamurogoye cyangwa ngo amuhe ibisubizo, aza mu bintu bya mbere umugore akururwa na byo. Niba uri umugabo gira ibintu uhoshura kuri wowe nk’uko na we aba yaguhishuriye. Ibi bituma akwiyumvamo byihuse. Ntabwo bivuze ko umugabo agomba kuba nk’umugore, gutega amatwi gusa utazanye ibisubizo birahagije.
3. Abagore bakururwa n’umugabo ushobora guteka. Hafi imyaka miliyoni, abagabo bahoze bashaka ibyo kurya bakabiha abagore. No kuri iki kinyejana turimo, umugabo ushobora gutegurira umugore ifunguro, amwiyongereramo ibyiyumviro. Iyi ni yo mpamvu gusohokana umugore mugasangira bimusamaza, n’ubwo yaba adashonje. Ni igikorwa cy’umugabo ufite ubushake bwo kumuzanira ibyo kurya kimubera imbarutso yo kumwiyumvamo. Niba rero uri umugabo, nakugura inama yo kwiga guteka uyu munsi.
4. Abagore bakururwa n’abagabo babasha kubyina.
Intego yo kubyina ni ukwiyerekana, hakazamo ibitekerezo byo kuryamana nk’impamvu ibiri inyuma. Iyo abakundana babyina, akenshi bafatana imibiri bakiganana uko ibice bya bo bigenda, nk’uko inyamaswa z’ubundi bwoko zibigenza mbere yo gutera akabariro. Umugabo umwe mu munani ni we wenyine ushobora guhindura imbyino mu mutwe we iyo indirimbo ihindutse, mu gihe abagore benshi ibi babiremanywe.
Impamvu abakobwa benshi babyina ni ugukurura ijisho ry’uwo bashobora kubana, ntakirenze ibyo, kandi umugabo wese witeguye gufatanya aba atsinze igitego nta n’ubwo ajya abura uwo basohokana. Niba uri umugabo rero jya gufata amasomo yo kubyina ayo guteka akirangira.
5. Abagore bakururwa n’abagabo batuma bumva batekanye. Abagore bahangayikishwa n’ibintu bitatu: uko bagaragara, amafaranga, ndetse niba bakunzwe. Umugore ashaka kubwirwa ko agaragara neza, ahumura neza, aryoshye, ndetse ko yumvikana neza. Kutabona ko yashyizeho ibisuko bishya cyangwa ko ybye inkweto nshya, kuri we bivuze ko adakwiye kubonwa.
Kumbwira ukuntu asa neza no guhima amahitamo y’imyambaro ye bituma yumva afite igikundiro. umugabo gutahamu ijoro cyangwa kudasobanura aho yahoze bizamura urwikekwe bikanatuma abagore benshi bumva badatekanye, rero umugabo guhamagara avuga ho ri cyangwa igihe ari bugarukire cyangwa ko amukumbuye, bigabanya ubwoba bw’umugore.
6. Abagore bakururwa n’abagabo bakunda abana. Impamvu umugore ashaka kuba mu rukundo ni ukuba umwe mu muryango yiyumvamo ko atekanye, yishingiwe, kandi yisanzuye. Ububasha bwo kubyara/kurema ubuzima ni impamo Imana yabahaye, rero umugabo wese werekana ko akunda abana mu gukina na bo, baseka cyangwa ababwira udukuru two kubasinziriza bimwongerera igikundiro.
7. Abagore bakururwa n’abagabo bagaragara ko bafite ubuzima bwiza. Aho wajya hose, abagore bavuga ko ubuzima buzira umuze bw’umugabo ari ingenzi cyane ku bintu bagenderaho bahitamo umugabo. Ibi ni ku mpamvu ebyiri: Icya mbere, niba adafite ubuzima bwiza, ashobora gupfa kare cyangwa akagura ubumuga, kandi ibi bituma atabasha gushakishiriza umuryango. icya kabiri, ashobora gutera icyorezo/uburwayi ku mugore cyangwa ku bana yaba abakozeho cyangwa karande.
Umugabo ufite ubuzima bwiza aba agendana isezerano ko azabyara abana bazima kandi ko azabasha gushaka ibintu igihe kirekire. Abagore muri rusange bafata ibimenyetso by’ubuzima bubi nk’ikintu icyaricyo cyose uhereye ku kuba umugabo ateye nabi (umubyibuho ukabije, inda nini, ubundi busembwa n’ibindi), ibisebe kugera ku kunuka mu kanwa no kutiyitaho.
Ubuzima bwiza bushobora kugaragarira ku buryo ugaragara inyuma, uruhu rucyeye, no kugira imbaraga nyinshi, ari byo bigaragazwa no kugenda wihuta n’imyitwarire myiza. Abagabo b’abanebwe, bagenda gahoro bagaragara nk’abashobora kubaho igihe kirekire ariko nanone bagafatwa nk’abatagira intego n’imigambi, rero bakaba atari abo kurambagizwa nk’abo kurambana na bo. Rero niba uri umugabo, jya kuri gym mbere yo gutekera umugore wawe hanyuma ukamujyana kubyina.
Ese ni ikihe ubona kiburamo, utemeranya na cyo cyangwa wemeranya na cyo cyane?
Â
Denyse MBABAZI MPAMBARA
African Updates