IGISIRIKARE CYAFASHE UBUTEGETSI MURI NIGER CYAHAMAGAJE AMBASADERI WAYO MURI CÔTE D'IVOIRE

IGISIRIKARE CYAFASHE UBUTEGETSI MURI NIGER CYAHAMAGAJE AMBASADERI WAYO MURI CÔTE D'IVOIRE

Muri niger umwuka ukomeje kuva mubi hagati yicyo gihugu nabaturanyi bo muri afurika yuburengerazuba.

Ubu General Tchiani wihaye ubutegetsi yahamagaje uwari uhagarariye niger muri Cote d’ivoir nyuma yamagamo yatangajwe na perezida Alassane Ouattara.

Mu cyumweru gishize ubwo abakuriye ibihugu byo mu muryango wa ecowas bahuriraga I Abuja bemeranije gushyiraho ingabo zajya gusubiza ibintu ku buryo isaha iyo ariyo yose . nyuma yahoo perezida ouatara yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga batayo yabasirikare bazajya kurwana muri niger mu gihe abafashe ubutegetsi ntacyo baba bakoze.

Ibyo rero byarakaje cyane abayoboye igihugu kuri ubu bahamagaza ambasaderi wabo.

Hagati aho kandi amakuru aturuka mu muryango wa ecowas yagiye hanze kuri uyu wa kabiri aravuga ko kuri uyu wa kane no kuwa gatanu abakuriye ibihuugu byo muri uyu muryango bazahurira I accra ngo barebere hamwe uburyo bakohereza abasirikare I Niamey.

Kuya 26 nibwo bamwe mu basirikare barindaga perezida muri nige bamukuye ku butegetsi bahita banamufungira iwe mu rugo bamushinja kugambanira igihugu no kubangamira umutekano wacyo. Ibintu bitakiriwe neza .