Imyaka 2 iruzuye abataliban bongeye gusubirana ubutegetsi muri afganistan.

Ni umunsi wahawe ikiruhuko aho mri icyo gihugu icyakora abagore biriwe mu myigaragambyo basaba ko basubizwa uburenganzira nkubo bahoranye.
Mu bihumbi 2021 ubwo abataliban basubiranaga ubutegetsi basezeranije ko batazabuza uburenganzira abakobwa nkuko byahoze mu myaka ya 1990 icyakora nyuma yigihe gito babujije abakobwa kujya mu mashuli yisumbuye ndetse kaminuza bihinduka itegeko ko nta mukobwa wemerewe kuyigeramo.
Si ibyo gusa kuko batemerewe gukora mu muryango itegamiye kuri leta, umuryango wabibumbye, kujya mu mihanda badapfutse mu maso hose. Babujijwe kandi kujya ahahurira abantu benshi, muri gym ndetse vuba aha baherutse no gufunga inzu zita ku bwiza ibyatumye abareng aibihumbi 60 babura akazi.
Ubu kandi nta mukobwa mwerewe gusohoka igihugu adaherekejwe na mwene wabo wumugabo.
Ibyo byose bavuga ko bibabangamiye ndetse basaba isi yose kubyitaho kugirango ngo bongere gusubira mu buzima busanzwe.
Mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore iherutse kubera I Kigali umuyobozi w’idhuli ry’aba afganistan riri mu Rwanda yongeye gusaba ko icyo kibazo cyafatwa nkigihangayikishije isi.