Ingabo z' u Rwanda zabeshyuje igisirikare cya Congo FARDC

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye ibirego byasohowe n’ingabo za Congo FARDC zishinja Ingabo z’u Rwanda ko zagabye igitero muri Kivu y’Amajyaruguru.Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragra kuri uyuwa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023.RDF ivuga ko ibi birego ari ibinyoma kandi nta shingiro bifite ahubwo biri mu mugambi wa Leta ya Congo wo kuyobya uburari ku bibazo ifite birimo kunanirwa gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe inakomeje gushyigikira no guha intwaro umutwe w’terabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Tariki 27 Nyakanga, nibwo FARDC yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero muri iki gihugu muri Kivu y’Amajyaruguru.

RDF Ivuga ko ibi birego by’ibinyoma Leta ya Congo ikomeza itangaza, bishobora kuba urwitwazo ku kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bikozwe na FARDC na FDLR.

Tariki 19 Nyakanga nabwo u Rwanda rwari rwabeshyuje Leta ya Congo Kinshasa ku itangazo igisirikare cya Congo FARDC cyasohoye kivuga ko gisubiza iry’u Rwanda ryo ku wa 18 Nyakanga 2023, kandi ritarabayeho.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyo FARDC ivuga ari urwitwazo rwo gushoza intambara no gushaka impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere.