Israel: yatanze amasaha 24 ngo abanya-palestine babe bahunze Gaza

Israel: yatanze amasaha 24 ngo abanya-palestine babe bahunze Gaza

Muri gaza ubwoba ni bwose nyuma y’uko igisirikare cya Israel gisabye abanya Palestine barenga miliyoni kuva muri ako gace mu gihe kitarenze amasaha 24.

Ibyo Israel yabisabye abaturage mu gihe iri gutegura no kugaba ibitero byo ku butaka. ako gace gatuwemo nabarenga miliyoni bose basabwe guhunga icyakora umutwe wa Hamas ugenzura intara ya gaza wasabye abaturage kuguma mu ngo zabo ahubwo bavuga ko ibyo ari icengezamatwara igisirikare cya Israel kiri gukora.

Icyakora Umwami wa jordanie yihanangirije igisirikare cya Israel ku guhatira abanya palestine kuva aho batuye. Kuva hamas yagaba ibitero kuri Israel, nayo yateweho ibisasu byisukiranye ubu habaruwe ibirenga 6000 byatewe kuri gaza

Hagati aho kandi umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu basabye impande zombi kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu ihe by’intambara.

Kuri uyu wa gatanu minisitire w’ ubuzima muri Palestine yasabye umuryango w’abibumbye n’abakora ibikorwa byubutabazi gutabara byihuse muri gaza.