Mu Rukiko: Yategetswe kwishyura hafi miliyoni 300 nyuma yo kwiruka mu nkiko

Mu Rukiko: Yategetswe kwishyura hafi miliyoni 300 nyuma yo kwiruka mu nkiko

Mu nkiko haberamo imanza nyinshi, uru ni rumwe mu manza zabaye mu rukiko rw’ubucuruzi.

Banki ya Kigali Plc yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi, isaba ko Nsengiyumva Fulgence yategekwa kwishyura umwenda remezo ayibereyemo ungana na 155.308.448 Frw, hiyongereyeho inyungu zibazwe kugera ku mwenda remezo, yose hamwe akaba 310.616.976 Frw. Urukiko rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza rwemeza ko ikirego cya Banki ya Kigali Plc gifite ishingiro, rumutegeka kwishyura 300.000.000Frw.

Nsengiyumva Fulgence yajuririye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ruca urubanza rwemeza ko agomba kwishyura 155.301.368 Frw aho kuba 300.000.000 Frw.

Banki ya Kigali Plc yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, rwemeza ko ubujurire bwayo bufite ishingiro, ko Nsengiyumva agomba kwishyura 310.616.896 Frw, Nsengiyumva Fulgence ntiyanyurwa yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urwo rubanza rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, arabyemeza, ruburanishwa ku wa 15/02/2022.

Icyo gihe Nsengiyumva  yavugaga ko icyo atemera ari inyungu zibazwe nyuma y’uko Banki ya Kigali Plc imwandikiye ku wa 12/10/2012 imumenyesha ko bahagaritse imikoranire bari basanganwe ndetse igateza cyamunara umutungo. Akavuga ko banki yagombaga kujya mu nkiko aho gukomeza kubara inyungu mu myaka 5 nyamara batagifitanye amasezerano.

Yasabaga ko banki iryozwa ibihombo bya 275.000.000 Frw yamuteje agaherwaho akishyura umwenda wa 146.543.891 Frw yari ayibereyemo.

BK yireguye ivuga ko muri iyo myaka 5 nta masezerano yahagaze ndetse ko hakomeje kubaho ibiganiro ku moaned zombi kandi Inyungu ku nguzanyo banki ziha abakiliya bazo zikomeza kubarwa kugeza umwenda wose wishyuwe zipfa kutarenga umwenda shingiro wagaragajwe igihe inguzanyo yageraga mu rwego rwo kutishyurwa. naho ku bihombo yatejwe basaba ko byaregerwa mu rundi rubanza

Urukiko ruvuga ko Gusesa amasezerano y’inguzanyo (résiliation du contrat) bidakuraho inshingano y’uwahawe umwenda ko igihe cyose atarishyura inyungu zikomeza kubarwa hubahirizwa ihame

ry’uko inyungu zitagomba kurenga umwenda shingiro usigaye kwishyurwa (in duplum rule).

Urukiko rwasanze Ikirego gisaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane gifite ishingiro kuri bimwe rutegeka ko Uregwa agomba kwishyura Banki 293.087.782 Frw, akubiyemo 146.543.891 Frw y’umwenda remezo na 146.543.891 Frw y’inyungu.

African Updates