Muri DR Congo ibikorwa by’amatora byatinze gutangira hirya no hino mu gihugu.

Muri DR Congo ibikorwa by’amatora byatinze gutangira hirya no hino mu gihugu.

Ni amatora rusange arimo nay’umukuru w’igihugu byari biteganijwe ko atangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo icyakora hamwe na hamwe ayo masaha yageze hagifunze ahandi aribwo batangiye kuzana ibikoresho by’itora.

Hari amashusho y’ibinyamakuru nka AFP na Africanews agaragaza abaturage bafite uburakari binjira ku ngufu mu cyumba cy’itora bavuga ko barambiwe gutegereza. Ahandi hari imirongo miremire yabategereje kugera mu cyumba cy’itora.

Icyakora komisiyo y’amatora yavuze ko nubwo gutangira bitabaye ku gihe ngo bagomba kubahiriza isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba yo gusoza.

Abakurikirana iby’amatora aho muri congo bavuga ko bitewe no gucyererwa kwabayeho bishobora gutuma hongerwa amasaha cg iminsi yo gutora.

Biteganijwe abagera kuri miliyoni 44 bagomba gutora uzayobora congo muri manda ikurikira mu bahatanira intebe y’umukuru w’igihugu barimo Perezida Felix Tshisekedi, umuherwe Moise Katumbi wigeze kuyobora intara ya Katanga, hari kandi na Martin fFayulu wari wiyamamaje mu matora aheruka.

 

African Updates