Ni iki? Ni ryari? Ni gute umwana aganirizwa ku buzima bw'imyororokere?

Ni iki? Ni ryari? Ni gute umwana aganirizwa ku buzima bw'imyororokere?

Zimwe mu ngingo z’ingenzi uvugaho iyo uganira n’umwana ku mpinduka mu myanya myibarukiro ye.

Uvuga ku mpinduka zose zishoboka ari zo gupfundura amabere mu bakobwa no gukura kw’igitsina n’amabya mu bahungu. By’ingenzi cyane, kwiroteraho ntabwo ari ihame/itegeko mu bahungu, abahungu bamwe ntibijya bibabaho kandi rwose nta kibazo kirimo, rero umuhungu agomba kubimenya, mu gihe inshuti ze zirimo kuvuga ku byazibayeho, azaba atekanye niba we bitaramubaho. Kandi ibyo bituma umwana adatera ipfunwe abandi bana.

Uvuga ku mihango mu bakobwa, ubafasha kumenya uko bigenda ndetse ko atari ko bimera kuri bose, bamwe barava cyane, abandi biroroheje, abandi bagira uburibwe bwinshi, n’ibindi. Kugirango atagira ikibazo nasanga uburyo imihango ye imeze bitandukanye n’iyabandi. Ni ikihe gihe kiza cyo kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere?

Iki ni ikiganiro ababyeyi rimwe na rimwe banga, bakakihunza. Ni ibingana iki ugomba kubwira umwana? Ni ibihe birenze ubushobozi bwabo?

Buri mwana aratandukanye, rero nta nzira n’imwe ihuriweho na bose yo kubigisha. Reka nsangize ibitekerezo ababyeyi batazi uko iki kiganiro gikorwa.

Ni iyihe myaka ikwiye yo kuganirizwa ku gitsina?

Ni ibyawe nk’umubyeyi, ariko hagati y’imyaka 8 n’i 9 ni igihe kiza. Igihe umwana azaba yarakuze akegera mu ubwangavu/ubugimbi,  bazigishwa – cyane cyane ibitari byo, n’inshuti zabo n’urungano. Cyangwa bakure amakuru kuri internet, ahantu hari amakuru atizewe. Akazi mu by’ukuri ni ak’ababyeyi kuyobora ikiganiro no kugitegeka mbere y’uko umwana ayobywa.

Tuba mu buzima n’umuryango muri rusange utisanzuye kuvuga ku mubiri, n’itandukaniro riri hagati y’abagabo n’abagore. Byonyine tugorwa no kuvuga ibice by’umubiri mu mazina yabyo— abantu bashakira utuzina tundi igitsina cy’umugabo n’icy’umugore aho kubivuga mu mazina yabyo neza.

Nk’umubyeyi cga urera ugomba kubibwira umwana kandi ukomeje, ibyo ari ibice by’umubiri wabo. Nta kintu giteye isoni kirimo. Ndetse umenye neza ko abana bazi ko atari buri wese ugomba kubona ibyo bice, kandi ko bagomba kukubwira niba hari ikindi kintu cyababayeho. None umwana muto cyane aramutse we abajije ku bijyanye n’igitsina?

Amatsiko y’abana kenshi atangira iyo batangiye kubona itandukaniro ry’imibiri y’ababyeyi babo, cga iyo bashaka kumenya aho abana bava. Ku mwana muto, ushobora kuvuga wenda uti “Papa afite ikintu muri we cyitwa intanga, na mama akagira ikintu cyitwa igi. Iyo ibyo byombi bihuye, bakora umwana”

Igihe umwana azakura, ashobora gutangira kwibaza uburyo intanga n’igi bihura mo. Niba imwana abajije, ujye umusubiza. Ariko ubikore mu buryo bumuha amakuru kandi ari yo, kandi wirinde kubishyiramo amarangamutima. Nko kuvuga ngo, “imboro yinjira mu gituba. Intanga zigasohoka mu mboro. Zigahura n’igi. Umwana akaba arakozwe. Hanyuma umwana agatangira ari akantu gato hanyuma kagakuramo utundi twinshi” Iyo uri kuganira n’umwana mukuru ho, nk’umwangavu/ingimbi, ibi ni bimwe mu byo wibandaho:

Kerageza kutumvikanisha ko imibonano mpuzabitsina ari nk’urubuto rwabujijwe. Sobanura ko mu buryo runaka, mu mubano ufatika, mu gihe gikwiye, imibonano atari ikibazo. Ahubwo ko hagomba kubaho ubwitonzi n’ubwenge mu mahitamo. Ni igikorwa gisanzwe kandi gufasha umubiri hagati y’abantu babiri babyumvikanye ho. Ndetse ugerageze kuvuga utuje.

Birakwiye kuvuga ku kuringaniza urubyaro? Yego rwose, ukwiye kubivugaho, ahubwo bifasha umukobwa wawe gusobanukirwa uko umubiri we ukora.

Sobanurira umukobwa wawe ko imiti yo kuringaniza urubyaro atari iyo kurinda gutwita gusa. Ishobora gufasha ku bibazo birimo uburibwe bukabije mu mihango, umutwe, cga kuva cyane. Ni ingenzi ko asobanukirwa ko ari imiti ifite ibindi bintu ikora, ko idakoresha ku kintu kimwe gusa.

Ni ryari ukwiye kuvuga ku kwirinda gusama n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina? Iyo uri gusobanura ko mibonano mpuzabitsina ari igikorwa gisanzwe mu gihe gikwiye, wakoresha ako kanya ukavuga ku mibonano ikingiye.Hari abantu batekereza ko kuganiriza abangavu n’ingimbi ku mibonano ikingiye bibaha uruhushya rwo kujya kuyikora.

Ku mpamvu zitandukanye, ababyeyi benshi bizera ko ayo makuru azatuma abana bagira imico mibi. Ariko ibi ntabwo ari byo, ni ubujiji. Niba wigishije abana, bazarushaho kugira amakuru no kumenya uko bitwara/bifata mu gihe runaka. Abana bakunda kumva ku gikorwa n’ingaruka, rero ujye ubereka unashimangire ku ngaruko zo kutirinda. Ndetse unashimangire ko ari ntakibazo kirimo ku kuvuga ku kwirinda ingaruka.

Tubwire abana ko, bashobora gufata imyanzuro batiteguye guhangana n’ingaruka. Ariko bakwiye kukubwira mbere yo gufata bene iyo myanzuro ukabagira inama mu buryo bwiza bishoboka mu kurinda ingaruka mbi zava kuri iyo myanzuro.

Abakobwa bakwiye kuganirizwa na ba nyina n’abahungu na ba se? Biterwa n’imibanire hagati y’umubyeyi n’umwana. Bitandukanye kuri buri muryango. Hashobora kuba hari abakobwa bato badafite ba nyina mu buzima bwabo. Niba ise atisanzuye kubaganiroza, ashobora kwiyambaza umuntu w’igitsinagore mu buzima bw’umukobwa we. Ibyo kandi ni kimwe no ku bagore barera abahungu badafite se. Ntabwo abagore bose bisanzuye kubivugaho, cga bakaba badatekereza ko babishobora kubera ko batigeze bagira amahirwe yo kumenya ku ruhande rw’umugabo. Rero, bashobora gushaka umugabo agaha ibyo biganiro umuhungu wabo.

Nta kibazo kubikora gutyo. Ikingenzi ni uko ukora ibishoboka byose umwana wawe akabona amakuru yuzuye mu buryo yisanzuye kubaza ibibazo.

Denyse Mbabazi Mpambara

African Updates