Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo kweguzwa

Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo kweguzwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntazinda Erasme, wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, nyuma y’amasaha make yegujwe ku nshingano ze.

Ku wa 15 Mata 2025, Inama Idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye yemeza ko Ntazinda akurwa ku mwanya wa Meya kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha  RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko  Ntazinda yatawe muri yombi, yagize ati: “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe, bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”

Icyakora Dr. Murangira Yirinze gutangaza ibyo akurikiranwaho byimbitse, kuko hagikomeje iperereza.

Abakoranaga na Ntazinda bavuga ko nyuma yo kweguzwa yahise atabwa muri yombi, ndetse hari amakuru avuga ko yari yaragaragaje imyitwarire idahwitse no gukoresha ububasha yahawe n’amategeko mu buryo butemewe.

Bwana Ntazinda Erasme yegujwe ari kuyobora manda ya kabiri, mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo. bamwe mu batuye muri ako karere bakomeje gusaba ko batangarizwa amwe mu makasa yakoze yatumye yirukanwa mu nshingano nyuma agatabwa no muri yombi.

[caption id=“attachment_1372” align=“alignnone” width=“1024”] Ntazinda Erasme, wayoboraga Akarere ka Nyanza, yatawe muri yombi[/caption]

African Updates