Perezida  Kagame,  yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa “Zaria Court Kigali”

Perezida  Kagame,  yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa “Zaria Court Kigali”

Kuri uyu wa mbere perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri n’abandi bafatanyabikorwa, batangije ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by’imikino na hoteli zaria court i Remera ahahoze hakorera RBC.

Biteganjwe ko hazatanga imirimo ku bantu 500, hazaba hari ibibuga by’imikino, ibyumba 80 bya hoteli resitora, inzu zimyitozo ngororamubiri ibizwi nka gym ndetse n’ibindi.

image.png

 

Perezida Kagame yavuze ko imikino igira uruhare runini mu iterambere haba mu bukungu no mu zindi nzego.

‘Twishimiye ko twabashije gukorana kandi habaye ibintu byinshi birimo nibi bigiye kuza zaria court ndetse nibindi bizaba biyikikije nkuko wabivuze. Kandi ntago bigarukira aho bigera mu hirya no hino mu Rwanda, mu karere ndetse no ku mugabane wacu .’

image.png