RGB Yashyizeho Ubuyobozi Bushya bwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah Ayobora Komite y’Agateganyo

Nyuma y’iminsi myinshi Rayon Sports Association irimo ikibazo cy’amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’abayigize, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwatangaje ko Murenzi Abdallah ari we muyobozi mushya w’uyu muryango, nyuma yo gusesa ubuyobozi bwari buriho.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cya RGB, hateraniye inama yihariye yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports Association n’uru rwego. Iyo nama yaje nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, usabye RGB gukurikirana ibibazo by’uyu muryango, nyuma y’uko abanyamuryango ubwabo bari bamaze igihe bagaragaza ko batumvikana, ibintu byageze no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Hashize igihe abanyamuryango batandukanye bumvikana ku maradiyo no mu itangazamakuru rya siporo bashyira ahagaragara amagambo agaragaza kutizerana no kugabanyamo ibice. Ubu bwumvikane buke bwagize ingaruka ku musaruro wa Rayon Sports FC, ikipe imaze imyaka myinshi ikundwa n’abanyarwanda batari bake.
Mu rwego rwo guhosha aya makimbirane, RGB yafashe umwanzuro wo gusesa komite yose yari iyoboye Rayon Sports Association. Uyu mwanzuro wakurikiwe no gukuraho ubuyobozi bwari buyobowe na Twagirayezu Thaddée wari perezida wa Rayon Sports FC ndetse akaba anayobora Association, hamwe na Muvunyi Paul wari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi. RGB yahise itangaza ko hashyizweho komite y’agateganyo igomba kumara amezi atatu, ifite inshingano zo kuvugurura amategeko y’umuryango, kunoza imiterere y’inzego zawo, no gushyiraho umurongo mushya ugarura imiyoborere myiza.
Komite nshya, iyobowe na Murenzi Abdallah, yahise itangira imirimo yayo, hagamijwe kugarura ituze no kongera kubaka icyizere mu banyamuryango no mu bafana. Ubuyobozi bushya bwitezweho gutanga icyerekezo gishya no gushyira imbere imiyoborere isobanutse, kugira ngo Rayon Sports yongere kugaragaza isura nziza mu mikorere n’imitangire ya serivisi zayo.

Mutoni Divine / African Updates