SUDAN AMEZI ANE ARASHIZE INTAMBARA ITANGIYE

Muri sudan amezi ane arashize intambara itangiye ndetse abantu 4000 nibo bayiguyemo nkuko ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye babivuga.
Imirwano yatangiye kuya 15 mata uyu mwaka yatumye kandi miliyoni 4 zirenga zabanya sudna bahunga igihugu cyabo.

Uretse ibyo kandi amavuriro 200 ntabasha gukora bitewe nibibazo byumutekano muke ibyo rero byatumye abagwa mu ntambara biyongera ndetse ngo icyo gihugu gikeneye cyane ibikorwa by’ubutabazi.
Imiryango mpuzamahanga ivuga ko hadukiyemo nibyaba byo guhohotera no gufata ku ngufu abagore.
Bagasaba impande zihanganye guhagarika imirwano.
