U Bushinwa: Leta yishimiye ko Umubare w’abakora ubukwe wiyongereye

U Bushinwa: Leta yishimiye ko Umubare w’abakora ubukwe wiyongereye

Imibare y’abakora ubukwe ikomeje kwiyongera mu gihe ubushinwa buhanganye n’ikibazo cy’umubare muto w’abavuka.

Mu gihe igihugu cy’ubushinwa bakomeje gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda yo kurushinga no kubyara Imibare mishya irerekana ko abaturage bo mu bushinwa bangana na miliyoni 7.68 bakoze ubukwe mu mwaka wa 2023 , uko kuzamuka kungana na 12.4 % ugereranije n’umwaka wari wabanje wa 2022.

Ni ukuvuga ko mu 2023 habaye ubukwe bwiyongereyeho 845,000 ugereranije n’ubwari bwakozwe mu mwaka wabanje. Nubwo bimeze gutyo umwaka wa vuba uheruka kubamo ubukwe bw’abantu benshi mu bushinwa ni uwa 2013 icyo gihe abantu miliyoni 13.47 bakoze ubukwe.

Ubushinwa mu myaka yashize bwahuye n’ikibazo cy’umubare munini w’abaturage mu mwaka wa 1980 leta yafashe umwanzuro wo gutegeka abantu kubyara umwana umwe icyakora ntibyatinze ngo umubare w’abaturage bato ugabanuke ku buryo mu mwaka 2015 na 2021 bashyizeho itegeko na za gahunda nshya zishishikariza abantu kubyara dore ko umubare w’urubyiruko wari uri kugabanuka ndetse ngo ugasanga n’abantu batarajwe ishinga no kubyara ahubwo bakibanda ku iterambere ryabo.

Icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu byagize uruhare mu kugabanya umubare w’abaturage dore ko hapfuye abatari bake. Ubu rero hari kuvugururwa byinshi bigamije korohereza ababyara harimo ikiguzi cyo kubyara, kurera umwana ndetse n’ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye.

Ubushinwa kandi buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abakuze bakomeje kwiyongera kuko mu myaka 10 iri imbere biteganijwe ko abarenga miliyoni 300 bazajya mu kiruhuko cy’izabukuru indi mpamvu ituma barushaho korohereza abifuza kubyara.

Muri aziya niho hari ibihugu byinshi bihangayikishijwe n’umubare muto w’abavuka, nka koreya y’epfo mu gihe ntacyaba gikozwe mu mwaka wa 2100 abaturage bazagabanukaho icyimwe cya kabiri.

African Updates