U Rwanda rugiye guhagarika ubufatanye na Arsenal

U Rwanda rugiye guhagarika ubufatanye na Arsenal

U Rwanda, ribinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), ruri mu nzira yo guhagarika amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal.

Iyi mikoranire, inyuzwa mu mushinga wa Visit Rwanda, yatangiye mu mwaka wa 2018, ikazasoza muri Kamena 2026 nyuma y’imyaka umunani (8), nk’uko byemejwe n’impande zombi.

Ikipe ya Arsenal, ikunzwe n’abatari bake mu Bwongereza ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, yambara ijambo “Visit Rwanda” ku kaboko. Iri zina rizakomeza kugaragara ku mwambaro w’iyi kipe kugeza igihe umwaka w’imikino uzarangirira.

U Rwanda rwishyuraga agera kuri miliyoni 10 z’amayero  ku mwaka kugira ngo rubone kugaragara ku mwambaro wa Arsenal.

Nubwo aya masezerano agiye kurangira, ibikorwa bya Visit Rwanda ntibihagarara, kuko izakomeza kugaragara ku yandi makipe yo ku mugabane w’u Burayi arimo Paris Saint-Germain (PSG) na Atlético Madrid.

Visit Rwanda izanakomeza ibikorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho RDB yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’amakipe akomeye arimo LA Clippers yo muri NBA na LA Rams yo muri NFL 

Mutoni Divine / African Updates