U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi wo gutanga ibyemezo by'ubushobozi n’ubuziranenge ku bigo bitanga serivisi

Kuri uyu wa Gatanu ku ncuro ya mbere u Rwanda rwifatanije n’isi kwizihiza umunsi wo gutanga ibyemezo bihamya ubushobozi n’ubuziranenge mu mikorere ku bigo bitanga serivisi.
Bamwe mubatanga serivisi bagaragaza ko ibyo bakora iyo bifite ibirango mpuzamahanga by’ubuziranenge ibicuruzwa byabo birishaho gukundwa ku masoko yo mu gihugu ndetse no hanze.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe leta ishyize imbaraga mu gukangurira ibigo bitandukanye cyane cyane ibitanga serivisi z’ubucuruzi kuzamura ubuziranenge bw’ibyo bakora hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Bamwe mu batanga serivisi bagaragaza ko ibyo bakora iyo bifite ibirango mpuzamahanga by’ubuziranenge ibicuruzwa byabo birushaho gukundwa ku masoko yo mu gihugu ndetse no hanze.
Icyakora hirya no hino hagaragara bamwe mu bafite ibigo bitanga izi serivisi bavuga ko bakigorwa no kubona ibi birango by’ubuziranenge kubera inzira nyinshi basabwa kunyuramo.
kwizihiza uyu munsi ngo ni n’umwanya mwiza inzego za leta zitandukanye zifata mu kuganira kuri ibi bibazo no kubishakira ibisubizo ariko ibipimo bya serivisi z’ubuziranenge ku byo bakora bikarushaho kwitabwaho no kubahirizwa.
Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gutanga ibyemezo bihamya ubushobozi n’ubuziranenge mu mikorere :Ishingiro mu mikorere mu kugena ahazaza mu bucuruzi mpuzamahanga”
