Ubutabera: U Rwanda rwishimiye ubutabera ku gihano cya Dr Munyemana Sosthène

Ubutabera: U Rwanda rwishimiye ubutabera ku gihano cya Dr Munyemana Sosthène

Abanyarwanda bishimiye igihano cy’imyaka 24 cyemejwe n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuri Dr Munyemana Sosthène wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Abanyarwanda batandukanye barimo n’abaharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside, bakomeje kugaragaza ko bishimiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, cyemeza igifungo cy’imyaka 24 kuri Dr Munyemana Sosthène, wahoze ari umuganga w’abagore mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni icyemezo cyasomwe ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Munyemana yajuririye urubanza rwa mbere rwamukatiye muri 2023. Ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa burundu, ariko urukiko rwanzura kugumishaho igihano cya mbere cy’imyaka 24.

Me Gisagara Richard, umwe mu bunganira abaregera indishyi, yavuze ko n’ubwo igihano cyifuzwaga kitari icyo, bishimiye ko icyari gihari cyemejwe. Yagize ati: “Ntabwo igihano cyagabanutse kandi icyo ubwacyo ni ubutabera. Twifuzaga ko cyiyongera, ariko kuba urukiko rwasanze gihagije nabyo birashimishije.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, nawe yavuze ko uyu munsi uzahora mu mateka y’ubutabera ku byaha bya Jenoside. Ati: “Icy’ingenzi si uburemere bw’igihano ahubwo ni uko icyaha cyahamijwe, bigatanga isomo rikomeye ko Jenoside idashobora guhunga ubutabera, kabone n’iyo abayikoze baba mu mahanga.

Bamwe mu barokokeye i Butare nabo bashimye icyemezo cy’uru rukiko, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ukuri kurusha ibinyoma.

Mu myaka ishize, u Bufaransa bwaburanishije abandi bajenosideri bahungiyeyo, barimo Cpt Pascal Simbikangwa (2016), Tito Barahira na Octavien Ngenzi (2018), Hategekimana Philippe (2023) na Dr Rwamucyo Eugène (2024), bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

African Updates