Ubutabera: Ubufaransa bukomeje gukurikirana imanza zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène rwagaragaje intambwe u Bufaransa bwateye mu gukurikirana abakekwaho Jenoside
Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène rwasomwe n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris ku wa 24 Ukwakira 2025, rwongeye kwibutsa amahanga ko ibyaha bya Jenoside bidasaza, kandi ko ubutabera bushobora kugera aho uwakoze icyaha ari hose. Uyu muganga wahoze akorera i Butare mu 1994, yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Dr Munyemana, wavutse mu 1955 i Mbare muri Gitarama, yagiye kwiga mu Bufaransa nyuma ya Jenoside, aho yakomeje umwuga w’ubuvuzi imyaka myinshi kugeza ubwo yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga. Mu 2006 yashyizwe ku rutonde rwa Interpol, nyuma y’uko u Rwanda rusabye ko yoherezwa kuburanira mu gihugu ariko u Bufaransa bukabyanga. Nyuma y’imyaka irenga 20, ni bwo yagejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa, kuva mu Ugushyingo kugeza mu Ukuboza 2023.
Ibyaha yahamijwe birimo gufungirana Abatutsi mu cyumba cy’inama cya Segiteri Tumba, kujya kuri bariyeri yo ku Mukoni ashinjwa gutangaho intwaro, ndetse no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Urubanza rwe rwasanze imanza zaciwe na Gacaca zarakoze umurimo ukomeye wo gushyira ahabona ukuri. Mu 2010, Gacaca ya Ngoma Butare-Ville yari yamukatiye igifungo cya burundu adahari kubera uruhare rwe muri Jenoside.
Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rugaragaza imbaraga nshya mu mikoranire y’u Rwanda n’u Bufaransa mu gukurikirana abajenosideri bahungiyeyo. Umunyamategeko umwe mu baregera indishyi yagize ati; “Urubanza rwa Munyemana rwerekanye ko u Bufaransa bugenda bugana ku cyerekezo cy’ubutabera budasiganya.”
Kugeza ubu, abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa barimo, Pascal Simbikangwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 26 mu 2016, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe igifungo cya Burundu mu mwaka wa 2018, Laurent Bucyibaruta wakatiwe igifungo cy’ imyaka 20 mu mwaka wa 2018.
mu mwaka wa 2021 urukiko rwo mu bufaransa rwahamije ibyaha bya Jenoside Claude Muhayimana rumukatira igifungo cy’ imyaka 14, mu mwaka wa 2023 Hategekimana Philippe nawe yakatiwe igifungo cya Burundu na Dr Rwamucyo Eugène wakatiwe gufungwa imyaka 27 icyo gihe hari mu mwaka wa 2024. bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
African Updates