Ubuzima: Akamaro n’ingaruka zo Gusura

Umubiri wa muntu usohora umwuka bitewe n’ibyo aba yariye cyangwa yanyweye. Gusura ni ikimenyetso cyiza ko ufite ubuzima buzira umuze, gusa gusura cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi.
Nubwo hari ababifata nk’ikimwaro cyangwa ibiteye isoni, gusura ni ibintu bisanzwe kandi utagenzura. Biterwa ahanini n’ibikorerwa mu rwungano ngogozi.
Mu byukuri gusura ni byiza ku mubiri wawe kandi ni ikimeneysto cy’uko ufite ubuzima bwiza. Umubiri wawe ukora gaze biturutse ku gucagagura ibyo uba wariye. Abahanga mu buzima bavuga no mu gihe ugize icyo umize winjiza umwuka.
Iyo myuka yose iragenda ikajya mu gifu cyawe. Imwe muri yo yizana utabigizemo uruhare. Nkuko iba yinjiye ni nako ikenera gusoka nkuko hari iba yinjiye. I gasohoka mu buryo burimo gusura cg gutura umubi.
Iyo udasohoye uwo mwuka ushobora kubangamirwa mu mubiri wawe kandi bikakugiraho ingaruka, nko kubyimba inda no kugira uburibwe mu nda.
Ese ni ryari gusura biba byiza ku buzima bwawe cyangwa bikaba biteje ikibazo ku buryo ukwiye kugana muganga?
Reka turebe Akamaro ko gusura.
Gusura ni ikimenyetso ko umubiri wawe cyane urwungano ngogozi ruri gukora neza. Bigaragaza ko wariye indyo yuzuye cyane iyo amafunguro wafashe arimo carbohydrates nyinshi. Naho iyo wariye amafunguro atarimo carbohydrates nyinshi ushobora kudasohora gaze nyinshi ibyo kandi ni ikimenyetso cy’uko wariye indyo ituzuye.
Abahanga mu buzima bavuga ko niba wariye, urwungano ngogozi rugakora neza hazazamo gaze mu gifu cyawe ibyo bigatuma wumva ubangamiwe gusa gusura bigabanya iyo myuka ndetse n’uburibwe buzana na yo mu gifu.
Hari igihe uba uri mu bantu ugafunga umusuzi ngo utabanukira, ariko si byiza ahubwo wakwiherera ugahumeka neza kuko utabikoze bishobora kugira ingaruka no ku bwonko.
Gusura kandi bigabanya gutumba mu nda.
Gusura bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ibyo urya biri kugira ingaruka ku mubiri wawe. Ni ukuvuga ko mu gihe umaze iminsi ufata amafunguro runaka agatuma usura inshuro nyinshi, ni ikimenyesto ko ayo mafunguro atakugwa neza, kandi ukwiye kuyirinda.
Ugirwa inama yo kugana umuganga, ukamubwira ibimenyetso ugaragaza nawe akakugira inama y’icyo wakora nyuma yo kugusuzuma.
Urubuga rwa Healthline rugaragaza ko gusura kenshi kandi umwuka uhumura nabi byaba ikimenyetso ko ufite uburwayi runaka, cyangwa ko hari ibitagenda neza mu mubiri wawe. Rimwe na rimwe hari ubwo biba ikimenyetso cy’indwara ya canceri y’amara.
Ni inshuro zingahe umuntu yemerewe gusura ku munsi?
Raporo z’abaganga zigaragaza ko umuntu ashobora gusura inshuro ziri hagati ya 14 na 23 ku munsi. Ushobora gusura inshuro ziri munsi y’izo bitewe n’ibyo wariye cyangwa ubuzima ubayemo.
Muri iyo misuzi harimo iba idafite impumuro, ku buryo ntanuwamenya ko usuze. Gusa hari nubwo inuka cyane cyangwa ikavuga ku buryo uwo mwegeranye abyumva.
Mu gihe usura inshuro zigeze kuri 25 ku munsi biba birengeje urugero.
Ese gusura kenshi ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza?
Ubusanzwe gusura nta kibazo kiba kirimo kuko umuntu muzima bimubaho, gusa iyo birengeje urugero biba ikimenyetso ko hari ikitagenda neza mu mubiri wawe.
Mu gihe bidasanzwe abahanga mu buzima bakugira inama yo kurya amafunguro afite fiber yiganjemo imbuto n’imboga. Yego bituma mu gifu hakorwa gaze nyinshi ariko bituma bacterie zo mu gifu cyawe zijya ku murongo bigatuma umwuka usohora uza mu buryo buringaniye.
Usabwa kugabanya ibinyobwa byongera gaze nka soda n’ibindi.
Ni ryari ugomba kujya kwa muganga?
Mu gihe wumva ibiri kukubaho bidasanzwe, cyane nk’igihe uri gusura cyane, ucibwamo, uruka, cyangwa ufite iseseme ihutire kwa muganga kuko bishobora kuba ibimenyetso ko mu rwungano ngogozi harimo ikibazo.
Buri wese arasura nubwo hari abasura ntibyumvikane, kandi ntago ugomba kubihisha kuko ari ibyo umubiri uba ugutegeka. Mu gihe uri kumwe n’umuntu agasura ntukamurakarire cyangwa ngo umwite umuntu utagira ikinyabupfura.
African Updates