Ubuzima: Dore Porogaramu icumi (10) zitishyurwa zifasha umugore kumenya ukwezi kwe

Ubuzima: Dore Porogaramu icumi (10) zitishyurwa zifasha umugore kumenya ukwezi kwe

Abagore benshi biringira uburyo bwa cyera bisanzwe nka kalindari cyangwa kwandika mu gakaye mu gukurikirana ukwezi kwabo. N’ubwo ibi ntacyo bitwaye, hari ibyiza byinshi byo gukoresha ikoranabuhanga ukiyambaza porogaramu za telephone zikubarira ukwezi, mu buryo bworoshye kandi ukaba wabirebaho igihe cyose mu buryo bwihuse.

Inyungu Zo gukoresha izi porogaramu: 1. Biroroshye kandi birizewe: porogaramu iroroshye kuyishyira muri telephone yawe no kuyikoresha, hanyuma igatuma winjizamo ibijyanye n’imihango yawe, uko wiyumva, ibimenyetso ufite n’ibindi. Aya makuru ayifasha guteganya/kumenya imihango yawe ikurikira, igihe igi rizarekurirwa, igihe cyawe cy’uburumbuke, kuburyo uko iminsi ishira irushaho kugabanya amahirwe yo kwibeshya.

2. Kumenya ubuzima bwawe bw’imyororokere: Uko utanga amakuru ku kwezi kwawe, bituma ubasha kumenya neza uko uhagaze. Iyi porogaramu igufasha guhuza ya makuru ikagutegura mu ukamenya bimwe mu bimenyetso ukunda kugira, ikanagufasha kumenya imihindagurikire y’imihango yawe bishobora guhita bikubwira ko ukeneye kureba muganga.

  1. Zigufasha kumenya ukwezi kwawe neza no kwitegura: iyo uzi uko ukwezi kwawe guteye bigufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ndetse ukaba Uzi igihe ugomba kwitegura ko uburibwe bugiye kuza, ukitwaza udukoresho tw’isuku (pads cga tampons), ndetse ukanategura gahunda zawe mu yindi minsi itari iyo uri mu mihango.

    **4. Kumenya igihe cy’uburumbuke:**waba uri kugerageza gusama cyangwa kwirinda inda, izi porogaramu zaguha amakuru yizewe ku gihe cy’uburumbuke cyawe. Ubwo umaze gusobanukirwa n’inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya ukwezi kwawe,

    Ngizi porogaramu icumi(10) zikoreshwa cyane muri telephone, zikurikirana ukwezi kw’umugore: 1. Clue Period Tracker 2. Flo Period Tracker 3. Glow 4. Ovia Fertility 5. Eve 6. Period Tracker by GP Apps 7.  My Calendar 8.  Spot On 9.  Cycles                                                                                                                                                                      10. WomanLog

Izi porogaramu wazishakira muri Google play store niba ukoresha telephone ikoresha Androide cyangwa muri Apple store niba ukoresha iPhone. Niba wifuza kugira imwe muri zo ukoresha, wareba ikoroheye, itakugoye kuyikoresha akaba ariyo uhitamo. Wibuke ko na zo zishobora kwibeshya atari byiza kuziringira 100%. Mu gihe ushidikanya wabaza muganga wawe akakugira inama.

African Updates