Ubyumva Ute: Ese Uwo Ukunda niwe mwubakana Urugo?

Iyi ni ingingo ikunda kuganirwaho n’abantu benshi biganjemo urubyiruko rugejeje igihe cyo kubaka urugo. Bamwe bakibaza impamvu usanga umuntu wakunze cyane ndetse mwamaranye igihe kinini usanga hari ubwo mutabanye.
Wa musore we nakubwira ko hari itandukaniro rinini hagati y’umukobwa ukunda byasaze (wasariye) n’uwo mushobora kubakana urugo. Impamvu mvuga ibi ni uko bibaho kandi kenshi ko uwo muri mu rukundo usanga adafite ibyo wifuza k’uwo mwabana nk’umugore. Ntabwo buri gihe uzisanga ukundana n’uwo ushobora kubakana na we ubuzima.
Uzasanga akenshi ari abakobwa ufata nk’inshuti zawe gua, utajya ubatekerezaho muri ubwo uryo. Iyo nshuti yawe mvuga ni imwe itagira ibyo ihisha imbere yawe yaba imyitwarire, imyifatire, kamere ndetse n’ibindi kuburyo akwiyereka uko ari dore ko nawe ntabirenze aba agutegerejeho. Uwo aba ari wa mukobwa utakwiyoroberaho kandi niwe ukunda guhamagara mu gihe ukeneye inama cyangwa ubufasha runaka.
Ibyo nkubwiye nukuri kandi bikunze kubaho, utekereje neza wasanga hari aho umuntu nkuwo yakugiriye inama y’uburyo ukwiye gufata neza umukunzi wawe.

Navuga ko kuba mu rukundo ari ikintu kiza kandi Bizana ibyiyumvo bikomeye, ariko nanone hari ubwo bitakugeza kure. Gusa ugize amahirwe wabana n’uwo wakunze, ariko siko bigenda akenshi.
Impamvu yabyo ni iyi; Burya urukundo ni impumyi nkuko hari abakunze kubivuga, urukundo ruhuma amaso n’ibitekerezo.
Kugirango ubashe kumenya niba umuntu muri kumwe afite ibyo wifuza ku muntu ushaka ko muzubakana ubuzima, ureka kubogama kuzanwa no gukundana ahubwo ushyire ku munzani urebe icyo ukeneye ugereranije n’ibyo ufite ako kanya.
Nyuma y’ibyo uzamenya niba uwo muri kumwe uvuga ko ukunda byasaze ariwe muzabana cyangwa bishoboka ko mwabana koko.

Ibi ni ibitekerezo by’umwanditsi kuri iyi ngingo, niba nawe ufite uko ubibona washyira igitekerezo cyawe mu mwanya w’ibitekerezo (comment).
Denyse MBABAZI MPAMBARA
African Updates