Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14/10/2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ izacakirana n’iya Afurika y’Epfo (Bafana Bafana) mu mukino ukomeye wo gusoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Mbolela Stadium, iherereye mu burasirazuba bwa Afurika y’Epfo, ukaba utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda no hanze yarwo.
Umutoza mukuru w’Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje ko ikipe ye iri mu myiteguro ya nyuma kandi yiteguye guhatana ngo bazitabire imikino y’igikombe cy’isi.

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru bavuga ko uyu mukino ushobora no kuba umwanya wo kugerageza abakinnyi bashya, kongera icyizere mu ikipe no gutangira gutekereza ku mikino y’andi marushanwa ari imbere, cyane cyane CAN na CHAN.

Divine Mutoni / African Updates
