
Menya Gen. Tchiani umusirikare ucecetse wakoreye i Darfour na DRC ubu wafashe ubutegetsi muri Niger
Igihe kimwe yabaye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu nka DR Congo, ubu general Abdourahmane Tchiani niwe watangije ikibazo gihanze Africa y’iburengerazuba ayobora coup d’État muri Niger.
Umugabo udakunda kwishyira hanze ndetse kugeza ubu utari uzwi uretse mu bamwegereye, yari umukuru w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu kugeza ahiritse ku butegetsi uwo yari ashinzwe kurinda, Perezida Mohamed Bazoum.
Gen Tchiani yahise yiyita umukuru wa Conseil national pour la sauvegarde de la patrie (CSNP) igizwe n’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi tariki 26 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga.